Abatuye I Rusizi bongeye kubona amazi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe isuku n’isukura WASAC cyatangajeko cyacyemuye ikibazo cy’ibura ry’amazi  mu Karere ka Rusizi.

Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi habaye ibura ry’amazi  aho ahari amazi hose yaba n’ayo mu bishanga yavomwe,ijerekani imwe ikagurwa amafaranga  800 Frw.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyatangaje ko abaturage bari barabuze amazi meza bo mu Karere ka Rusizi bamaze kuyabona.

Ni nyuma y’uko umuyoboro watangaga amazi muri aka karere wangijwe n’ibiza ugasanwa, bwashimiye abaturage uko bihanganiye iki kibazo.

Ubu butumwa bugira  buti”Turamenyesha abafatabuguzi bacu batuye mu Karere ka Rusizi bari babuze amazi kubera iyangirika ry’umuyoboro,ko twasoje gusana dusubizamo amazi. Uko imiyoboro igenda yuzura abari babuze amazi baraza kugenda bayabona.Mwarakoze k’ubufatanye no kutwihanganira”.

Kuwa 26 Werurwe 2024, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, Rusizi, yatangarije UMUSEKE ko  ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kiranduke.

Yagize ati ” Ibiza ntibiteguza, byadusabaga kwimura umuyoboro wangiritse, twabanye kureba ibikenewe byose. AbanyaRusizi ku wa Gatanu barabona amazi.”

Muri aka karere ka Rusizi hakunze kugaragara ibura ry’amazi rya hato na hato.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ko bitarenze 2024 bose bazaba bafite amazi meza 100%.

- Advertisement -

Ibi binavuze ko mu cyaro umuturage azaba abona amazi muri mitero zitarenze 500 naho mu mijyi ntizirenge metero 200.

Kugira ngo ibi bigerweho, Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, cyashyize ingufu mu kubaka inganda z’amazi n’imiyoboro yayo ari nako kivugurura ishaje.

Umushinga wo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’ amazi mu karere ka Rusizi no mu nkegero zako watangiye gushyirwa mu bikorwa, utwaye hafi miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/ RUSIZI