Rusizi: Umuturage umaze igihe asembera arasaba ubufasha 

Nyirambarushimana Alexiane ni umubyeyi w’abana umunani ,utuye mu Mudugudu wa Muramba,Akagari ka Kamanyenga, Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, avuga ko asembera kandi yarijejwe amabati ariko ntiyayahabwa.

Uyu mubyeyi yabwiye UMUSEKE ko yari asanzwe aba munzu yenda kumugwaho .

Muri Kamena 2023,ubuyobozi bw’Akagari bwaje kumusaba ko ashaka igikanka cy’inzu ngo ahabwe amabati.

Ati”Nari nsanzwe mba mu nzu igiye kungwaho mu kwezi kwa munani umwaka ushize, ubuyobozi bw’Akagari bunsaba kubaka igikanka ngo nzahabwe amabati”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abaturanyi bamufashije uko bashoboye bamuha ibiti ashinga inzu, imaze kuboneka agiye kubaza ibyo guhabwa amabati abwirwa ko nta bufasha yagenewe, asabwa kujya gusakaza ibyatsi.

Ati”Abaturanyi baramfasha kiraboneka, ngiye kubaza bambwira ngo nta bufasha bwanjye buhari ngo ninjye kugishyiraho ibyatsi“.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari abaturage b’abagiraneza babonye iyo nzu ye ibiti imvura iri kubigwaho bikabora, bamuha amabati atanu,arasaba ubuyobozi ko bwamufasha bukamuha asigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka,yavuze ko iki kibazo atari akizi, ngo uwo muturage ashobora kuba yarabivuganye n’uwari umuyobozi w’Akagari utakikayobora.

Ati”Icyo kibazo ntabwo nari nkizi, niba hari umuyobozi wabimwijeje ntabivugane n’ubuyobozi bw’umurenge ngo bumushyire ku rutonde nicyo cyatumye atagaragara mu bakwiriye ubufasha“.

- Advertisement -

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa,yijeje uyu muturage ko agiye kugikurikirana, nasanga akwiriye ubufasha mu kwezi kwa Kamena azashyirwe ku rutonde nawe afashwe.

Ati”Ndafata umwanya mbikurikirane, ndebe ko yujuje ibisabwa by’abafashwa mu kwezi kwa gatandatu ashyirwe ku rutonde”.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkaka,avuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024,kugeza ubu muri uyu  murenge hamaze kubakwa inzu 10 z’abatishoboye.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ RUSIZI