Ab’inkwakuzi bagiye gukorera “Permis” mu Busanza

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva ku ya 6 Gicurasi 2024, ikigo cya Busanza gihereye mu Mujyi wa Kigali kizatangira kwakira abashaka gukorera izo mpushya, ‘Permis’.

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi yemeje ko kuva tariki 06 Gicurasi 2024, izatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga mu Kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Ikomeza ivuga ko bizamini bizajya bikorerwa muri icyo kigo ari uruhushya rw’agateganyo n’ impushya za burundu urwego A, B, C D, D1, abashaka kuzakora ibyo bizamini bakazatangira kwiyandikisha kuva 03 Gicurasi 2024.

Polisi isaba uwasabye gukora ikizamini cy’ uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko agomba kubahiriza amasaha yahawe yiyandikisha kandi akaza yitwaje indangamuntu y’umwimerere, mu gihe aje gukora ikizamini.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini ryamuritse ikigo cy’ikitegerezo mu gukora ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo cyari cyimaze imyaka irindwi cyubakwa, byitezweho ko kizazamura umubare w’abakorera impushya zo gutwara ibunyabiziga kuko gifite ubushobozi bwo gukoresha abashaka impushya barenga 1150 mu masaha umunani, barimo abashaka iz’agateganyo babarirwa muri 800 n’abashaka iza burundu barenga 350.

Iki kigo kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibizamini.

Ibizamini bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, icyo gutwara ipikipiki, icyo gutwara imodoka gikorerwa mu kibuga n’icyo gutwara imodoka mu muhanda.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%. Ni ukuvuga ko uko akora ikosa, amanota agenda avaho, gutyo gutyo.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW