Mwarimu ushaka kuba Perezida yasakiranye n’abashinzwe umutekano (VIDEO)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mwalimu HAKIZIMANA Innocent watanze kandidatire ye

Hakizimana Innocent, umwarimu wo mu karere ka Nyabihu, avuga  ko Umupolisi yamusanze aho yarimo akoresha amafoto magufi, akamubwira nabi ndetse ashaka kumwambika amapingu.

Uyu mwalimu yashakaga gutanga ibyangombwa bimwemerera kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024.

Yabwiye UMUSEKE ko ibyo byangombwa bye yaje kubitanga kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyakiriye, ariko hakaba haburamo icyangombwa kimwe kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’umwimerere.

Ati “Icyangombwa cy’ubunyarwanda bw’inkomoko nasanze system yo mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka idakora neza, kugikuramo biba ikibazo, ejo ndagitanga nzagishyikiriza Komisiyo saa yine (10h00 a.m).”

Hakizimana Innocent avuga ko uwo yari yakodesheje imodoka yamutengushye akuraho telefoni, bituma ajya kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateze moto.

UKO ABAPOLISI BASHATSE KUMWAMBIKA AMAPINGU

Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira abifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 kwakira kandidatire bizarangira tariki 30 /05 /2024.

Mwalimu Hakizimana aheruka kumvikana mu itangazamakuru avuga ko nyuma yaho atangarije ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse agafata icyemezo cyo kuva mu muryango wa FPR-Inkotanyi yabarizwagamo, akiyemeza kuba umukandida ku giti cye, abayobozi b’ikigo bamugeretseho kuzana amacakubiri muri bagenzi be.

- Advertisement -

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko afata icyemezo cyo kwiyamamaza yabitewe n’uko hari servisi zimwe na zimwe zitatanzwe neza mu nzego z’ubutegetsi ndetse ko yifuza kugira byinshi ahindura ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Hakizimama Innocent uvuga ko yifitiye ikizere 100%, yavuze ko muri Manifesto ye, azahindura byinshi.

Gushyiraho umushahara fatizo

Hakizimana Innocent avuga ko naramuka atowe azashyiraho umushahara fatizo ndetse imirimo itanditse. Ati “Ikintu cya mbere naheraho  ni ukwandika imirimo yose mu gihugu no gushyiraho umushahara fatizo.”

Hakizimana Inoncent avuga ko usibye gushyiraho umushahara fatizo, azanahindurira izina Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo kandi agakuraho ikizami cy’akazi cyo kuvuga (Interview) ngo kuko kenshi cyibamo icyo yise amarangamutima.

Akomeza ati Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngiye kuyihindura Minisiteri y’Abanyarwanda y’Umurimo. Abakozi ba leta, biriya ni amanyanga , nonese ko abakozi ba leta ari 3%  ugasanga inzego zigenga ari (secteur prive) ni 97%, ibyo waha ingufu ni ibihe ? Ahubwo akandi gashya nzazanamo, akazi kagomba gutangirwa kuri terrain, niba ikizamini niba giteguwe , bakagiha abakandida bose naho cyaba ikibazo cyimwe, kuko njye nzakuraho ikizami cyo kuvuga (Interview) kuko ni amarangamutima. Biriya bizami byo kuvuga bakubaza ngo ukomoka he? Bakakureba isura.”

Uyu avuga ko azahanga imirimo 400.000 agamije guca ubushomeri no gushyira imbaraga mu nzego zitari iza leta.(Secteur privee).

Azakuraho imihigo

Ubusanzwe uturere n’ibigo bitandukanye bigira imihigo hagamijwe kwihutisha iterambere. Gusa kuri Hakizimana Innocent uvuga ko yifitiye icyizere, azayikuraho ahubwo asige umuhigo umwe.

Ati “Imihigo yose nzayikuraho ahubwo nsige umuhigo umwe wo gucyemura ibibazo no gutanga serivisi muri serivisi zose zitangwa. Kuko mu mihigo usanga ari baringa , ni ibyo kurisha abantu umutima.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi ngo azahangana na we kandi  ko azamuha umwanya mu gihe azaba yatsinze. Ati “Nta majwi azandusha, usibye ko nawe namuteganyirije umwanya.”

Hakizimana Innocent,  yigishaga kuri GS REGA ADEPR, yo mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ashimangira ko yifuza kwinjira byeruye muri politiki kuko ari kwiga muri kaminuza amasomo ya politli ( Poitical Science), aho yitgura kubona ‘Doctorat’.

Hakizimana Innocent wifuza kuyobra igihugu yashyikirije komisiyo y’Amatora kandidatire
Nyuma yo kugongana n’abashinzwe umutekano , umuntu yari yakodesheje w’imodoka yakuyeho telefoni,atega moto

UMUSEKE.RW