Mama Mukura yahawe akazi mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’, yatoranyijwe nk’uzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu gihe kizaba kigeze i Kigali.

Uyu mukecuru wihebeye Mukura VS, ni we uzatambagiza iki gikombe mu bice binyuranye by’u Rwanda mbere y’uko irushanwa rikinwa ku wa 1-10 Nzeri 2024.

Ni nyuma y’uko umuyobozi w’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, Fred Sièwe asuye uyu mukecuru mu Karere ka Gisagara aho atuye.

Bamwe mu bitezwe muri iri rushanwa, harimo Ronaldinho, Oliver Kahn, Patrick Mboma n’abandi.

Umuyobozi w’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, Fred Sièwe yishimiye mama Mukura
Atuye mu Karere ka Gisagara
Yamusanze mu nzu atuyemo
Abana b’inshuti ze bari kumwe nawe
Ubwo mama Mukura yari kumwe na Fred Sièwe

 

UMUSEKE.RW