Sadate yahaye Rayon Sports arenga miliyoni 5 Frw

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatanze miliyoni 10 Frw muri 32 zo kugura rutahizamu, zitanzwe n’abavuga rikijyana muri Rayon Sports, binyuze mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje.

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’abavuga rikijyana muri Rayon Sports yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena, kuri Grazia Hotel.

Iyi nama yahurije hamwe abagera kuri 22 bo mu itsinda ry’abakomeye muri Gikundiro rizwi nka ‘Special Team’, ryiganjemo ababa hafi cyane Perezida Uwayezu Jean Fidèle w’Umuryango wa Rayon Sports ndetse n’abamushyigikiye.

Perezida Jean Fidèle yatangaje ko Intego y’iyi nama nyunguranabitekerezo itari ugusangira no gusabana gusa, ahubwo ko kwari no kugira ngo abayitabiriye bungurane ibitekerezo, banishakemo ubushobozi bwo kugura abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ry’iyi mpeshyi.

Uyu muyobozi kandi yashimiye abemeye ubutumire bwo kuza muri iyi nama, ndetse avuga ko hari n’abari bahawe ubutumire batabashije kuhaboneka. Muri abo bari batumiwe ntibaboneke, bivugwa ko barimo Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis babaye abayobozi b’iyi kipe ndetse na Muhirwa Prosper wagiye uba hafi cyane iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abitabiriye inama bitanze agera kuri miliyoni 32, zirimo miliyoni 10 za Munyakazi Sadate, zo kugura rutahizamu ukomeye iyi kipe yazagendero mu mwaka utaha w’imikino.

Hakusanyijwe kandi izindi miliyoni 16 zatanzwe binyuze muri gahunda yo kugura itike y’umwaka wa shampiyona. Abitabiriye iyi nama bemeranyije ko aya mafaranga bitanze agomba kuba yatanzwe bitarenze icyumweru kimwe (tariki ya 14 Kamena).

Umwaka ushize w’imikino ntiwahiriye iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rw’imisozi Igihumbi, kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 muri shampiyona, inasezerererwa muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro na Bugesera. Uyu musaruro mubi wagizwemo uruhare n’imigurire y’abakinnyi badakomeye, batatanze umusaruro, ibyo ubuyobozi buvuga ko bitazasubira mu mwaka utaha w’imikino.

Munyakazi Sadate asanzwe aba hafi ya Rayon Sports
Bakoranye inama yo guhuza imbaraga
Ingero zitandukanye z’abasanzwe baba hafi y’ikipe, bari muri iyi Nama

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -