Dr. Frank Habineza yemeye ko yatsinzwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Dr. Frank Habineza w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yashimiye Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Frank Habineza yiyamamaza ku mwanya wa Perezida kimwe na Mpayimana Philippe , umukandida wigenga na Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi , watangajwe ko ari imbere mu majwi y’agateganyo.

Nyuma yo kumva ibyavuye mu matora by’ibanze, Dr. Frank Habineza yavuze ko abyakiriye, ndetse ashimira Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi, nyuma yo kugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyavuye mu matora by’agateganyo, nagira ngo ntangaze ko tubyakiriye, kandi ko duhaye ishimwe cyangwa se felicitation Nyakubahwa Kagame Paul wagize amajwi menshi kuturusha. Murakoze cyane”.

Mu majwi y’ibanze  ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , yatangaje ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’igihugu, Paul Kagame aza imbere n’amajwi 99.15%. Yatowe n’abantu 7,099,810

Ni mugihe Habineza Frank w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]  afite amajwi 0.53% aho yatowe n’abantu 38,301.

Naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32 aho yatowe n’abantu 22,753.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -