Iyi ni intsinzi igaragaza ubudasa muri Demokarasi y’u Rwanda – PDI

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
PDI yashimye ibyavuye mu matora ishimangira ko ari ubudasa muri demokarasi y'u Rwanda

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI, ryatangaje ko ryashimye ibyavuye mu matora, rishimangira ko ari ubudasa muri demokaarasi y’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru basohoye, iri shyaka ryashimiye Abanyarwanda icyizere barigiriye, baritorera kugira umwanya mu Nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite .

Itangazo rigira riti “Iyi ni intsinzi igaragaza ubudasa muri demokarasi y’u Rwanda yo kugira ibitekerezo binyuranye byose bigamije kubaka ubumwe n’iterambere.”

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI rivuga ko rizaharanira ko manifesto ya Paul Kagame  rishyigikiye ishyirwa mu bikorwa.

PDI iti “ Tuzaharanira ko manifesto ya Perezida Paul Kagame (Baba wa Taifa) ishyirirwaho amategeko aboneye no kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa.”

Iri shyaka rishimira Abanyarwanda barigiriye icyizere bakaritora mu matora y’Abadepite.

Mu majwi y’ibanze yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, agaragaza ko Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

UMUSEKE.RW