Azam yageneye impano Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’ikipe ya Azam FC, bwageneye impano Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni impano y’umupira wanditseho izina rimwe ry’Umukuru w’Igihugu “Kagame”. Yatanzwe n’umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin uzwi nka Popat.

Uyu muhango wabereye mu birori byo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izifashisha, uzwi nka “Rayon Day” cyangwa umunsi w’Igikundiro.

Ubuyobozi bwa Azam FC, bwavuze ko Perezida Paul Kagame ari uwo gushimirwa cyane ku bwo gushyigikira Siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin ubwo yashyikirizaga uwa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, impano bageneye Perezida Paul Kagame
Umupira wanditseho izina rimwe ry’Umukuru w’Igihugu

UMUSEKE.RW