Tshisekedi yashinje Kabila kuba inyuma y’inyeshyamba za AFC/M23

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Antoine Felix Tshisekedi

Mu kiganiro yahaye urubuga rukorera kuri YouTube, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko atazigera na rimwe aganira n’umutwe wa M23, yavuze ko akeneye guhura na Perezida Kagame akamubaza icyo ashaka ku baturage ba Congo.

Tshisekedi ubuzima bwe bumaze igihe buri mu kaga, amaze iminsi ari ku gitanda aho yakorewe “operation” mu gihugu cy’Ububiligi. Yavuze ko atari kujya mu Bubiligi, ko yabisabwe n’umuganga we.

Ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, Perezida Tshisekedi yongeye kurahira ko atazigera na rimwe aganira n’umutwe wa M23.

Yavuze ko ibibazo bya Congo biterwa n’ubutunzi buri muri Teritwari za Masisi na Rutshuru, akemeza ko iyo biba nta butunzi buhari haba hatuje.

Ku bijyanye n’agahenge kamaze iminsi kemejwe, Perezida Tshisekedi yavuze ko ibiganiro byasabwe n’u Rwanda runyuze kuri Leta zunze ubumwe za America.

Perezida Tshisekedi yashinje Joseph Kabila kuba ataremeye ibyavuye mu matora, ngo ahitamo gushinga umutwe umurwanya wa Alliance Fleuve Congo.

Kugeza ubu ibintu ntibimeze neza mu ishyaka rya Perezida Tshiskedi, urubyiruko rwaryo rwateye ibigo bitandukanye bya Leta, rurasahura ubundi rwangiza n’inyubako nk’uko byabaye ku Ngoro ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Felix Tshisekedi yemera ko ibibazo bihari ariko akavuga ko bizakemuka vuba.

ISESENGURA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW