Abarenga 270 baguye mu bitero bya Israel kuri Liban

Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko abaturage 274 bamaze kugwa mu bitero indege z’intambara z’igisirikare cya Israel zaramutse zigaba muri icyo gihugu.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024, ingabo za Israel zatangaje ko ziri kugaba ibitero muri Liban ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah.

Ni ibitero Israel yagabye, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, Hezbollah yarashe ibisasu byinshi bya muzinga muri Israel byageze hafi y’umujyi wa Haifa uri ku nyanja.

Igisirikare cya Israel cyahise gitangaza ko kizihorera vuba kuri icyo gitero.

Ibyo bitero Israel ivuga ko iri kubiga ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah mu gihe Leta ya Liban yo ivuga ko Israel iri kubigaba mu baturage.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yaerekanaga ko abantu 270 bamaze gupfa abandi barenga 1000 bagakomereka.

Amahanga yahagurutse asaba Israel guhagarika ibyo bitero, mu gihe Leta ya Israel yo ivuga ko irakomeza kubikora mu kurengera ubusugire bwayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz, yasabye abaturage kwitandikanya n’abarwanyi ba Hezbollah niba bashaka kubaho
Yanditse kuri X ati” Umusivili wese utuye hafi y’intwaro za Hezbollah, asabwe kuhava ku bw’umutekano we.”

Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Pentagon, binyuze muri Maj Gen Pat Ryder uyivugita yatangaje ko Amerika yohereje izindi ingabo mu Burasirazuba bwo hagati kubera amakimbirane akomeje kuharamba.

- Advertisement -

Intambara ikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwo hagati, aho Israel ikomeje guhangana n’ibihugu birimo Iran na Liban.

Israel ibishinja gufasha abarwanyi ba Hamas na Hezbollah, mu gihe ibyo bihugu nabyo bishinja Israel kuvogera ubusugire bwayo no kwica abaturage babyo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW