Harabaye ntihakabe! Ikipe z’Abaturage mu marembera

Uko imyaka igenda, ni ko amakipe yahoranye izina muri shampiyona ya ruhago y’u Rwanda, agenda akendera ndetse nta watinya kuvuga ko amwe muri yo asigaye ku izina gusa ariko ibikorwa atari binini agikora.

Hashize imyaka 30 hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. U Rwanda rukomeje gutera imbere mu buryo bugaragarira Isi yose. Gusa iyo bigeze muri ruhago ho hahita hagaragaramo igwingira rirenze urugero.

Byagera mu makipe yitwa ko ari ay’abaturage ho bikaba ibindi bindi. Iyo havuzwe ikipe y’abaturage, hahita humvikana amakipe afite abakunzi benshi mu Rwanda kurusha ayandi. Aha usangamo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, Etincelles FC na APR FC.

Uretse ikipe y’Ingabo ibitse ibikombe byinshi kuva yashingwa, kuko ibitse ibikombe 20 bya shampiyona, mu gihe Rayon Sports ibitse ibikombe icyenda bya shampiyona. Muri izi zindi nta n’imwe izi uko igikombe cya shampiyona gisa mu myaka 30 ishize.

Ikirenze ku kuba ibikombe byarakomeje kurumba kuri izi kipe zitwa iz’abaturage, hiyongereyeho ubukene bwa hato na hato ndetse n’ibibazo mu miyoborere yanatumye nka Rayon Sports ibibazo bya yo bizamo Leta [RGB].

Aha ni ho abakuru bakurikirana ruhago y’u Rwanda, bahera bavuga ko ikipe zitwa iz’abaturage, zikomeje gukendera gahoro gahoro abantu bazireba, ndetse zimwe muri zo zisigaye ku izina gusa.

Kuri ubu, ikipe ya Kiyovu Sports ifite ibibazo by’amikoro biyikomereye, yatewe n’abahoze bayiyobora bitewe no kuba baragiye batandukana n’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma abo bari abakozi ba yo bagana inkiko za FIFA ireberera umupira w’amaguru ku Isi.

Ibi byatumye iyi kipe yo ku Mumena, itemererwa kwinjiza abakinnyi kugeza mu mwaka utaha w’imikino 2025-2026. Ikirenze kuri ibi kandi, iyi kipe ifitiye abakinnyi ibirarane by’imishahara yo guhera mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024 ku bari bahari. N’abashya bahari kandi, ntibarahabwa byose bemeranyije n’kipe.

Ibi byose uhita wumva ko ari ingaruka z’imiyoborere mibi zikomeje gukurikirana Urucaca. Nyamara abazi neza iyi kipe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko yari ubukombe.

- Advertisement -

Iyi kipe ibitse ibikombe birindwi bya shampiyona, bitatu by’Igihugu na bibiri bya Super Coupe. Ibi byose yabyegukanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko mu myaka 30 ishize itazi kimwe muri ibi bikombe uko gisa kuko ntacyo irabasha kwegukana.

Iyo bigeze kuri Rayon Sports ho, abakunzi ba yo bavuga ko bakomeje kubihirwa. Nyamara iyi ni yo kipe ifite abayihebeye benshi mu rwa Gasabo ariko ikomeje kugira ibibazo uruhuri.

Mu minsi mike ishize, uwari umuyobozi w’iyi kipe y’i Nyanza, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku nshingano zo gukomeza kuyibera umuyobozi, nyuma yo kuvuga ko arwaye yumva nta mbaraga zo gukomeza kuyobora afite. Nyamara amakuru avuga ko ubu iyi kipe ifite amadeni akabakaba miliyoni 400 Frw arimo imishahara y’abakozi n’ibindi.

Nyamara n’ubwo iyi kipe ikomeje kugongwa n’ikibazo cy’amikoro, ni yo ibifite benshi bayikunda mu Rwanda, ari na ho abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda, bahera bavuga ko abakunzi ba yo bakabaye bayifasha kwivana muri ibi bibazo by’amikoro bimaze kuba indirimbo muri iyi kipe.

Ikirenze kuri ibi kandi nacyo gikomeye, Gikundiro na yo yakomeje kurangwa n’ibibazo by’imiyoborere idahamye. Urugero rwa hafi benshi bahita bibuka, ni uburyo Komite Nyobozi ya manda iri kugana ku musozo yari iyobowe na Rtd Capt Uwayezu, yatowemo abantu barenga batatu ariko manda ikaba igiye kurangira ibyemezo bifatwa n’umuntu umwe gusa.

Iki gihita kikwereka ibibazo by’imiyoborere muri Murera kandi bitari iby’ubu gusa ahubwo bimaze karande muri aya makipe yitwa ay’abaturage cyangwa ay’abafana. Iyi kipe ibitse ibikombe icyenda bya shampiyona.

Uretse izi kipe zombi kandi, mu mwaka ushize w’imikino 2023-24 nta wakwibagirwa uburyo abakunzi ba Etincelles FC y’i Rubavu, bazanye ibyapa kuri Stade batabaza Umukuru w’Igihugu, aho bavugaga ko ikipe ya bo iri mu mazi abira ndetse ko nta gikozwe yanamanuka mu cyiciro cya kabiri bikaba byabatera irungu mu Karere ka Rubavu. Aba kandi banavugaga ko bafite ibibazo by’imiyoborere aho batungaga urutoki uwayiyoboraga icyo gihe.

Ntiwavuga ibibazo byo mu makipe y’abaturage ngo wibagirwe Mukura VS iterwa inkunga n’Akarere ka Huye. Iyi kipe n’ubwo muri uyu mwaka hari byinshi byo kuyishimira, ariko mu myaka yashize yakunze kugaragaramo ibibazo by’amikoro ndetse n’iby’imiyoborere.

Mukura VS yigeze kurunguruka ku muryango w’Icyiciro cya Kabiri ariko birangira igumye mu cya mbere.  Mu mwaka wa 2020, iyi kipe igeze kumara amezi atandatu idahemba abakozi ba yo barimo abakinnyi n’abatoza ariko iza kuyabahembera rimwe.

Mu 2020, Inama yahuje Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport, ubw’Akarere ka Huye n’abakinnyi b’iyi kipe, yafatiwemo umwanzuro uvuga ko bahagarikiwe amasezerano guhera mu kwezi kwa Gicurasi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyari kibasiye Isi.

Ubwo iyi kipe yahuraga n’ibibazo by’amikoro, ahanini byatewe no kuba mu 2019-2020 yari yasohoye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, igakoresha amafaranga menshi  byanatumye ijya mu madeni menshi.

Umwanzuro ukwiye kuba uwuhe?

N’ubwo Leta ari umubyeyi ariko nanone ntiyakora byose kuko iyo umwana amaze gukura hari ibyo atangira gufasha ababyeyi. Ibi birasobanura ko igihe kigeze ngo ba nyir’amakipe bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo mu makipe bihebeye kuko ikintu cyose gikora ku marangamutima ya muntu, kiba ari icyo kwitondera.

Igihe kirageze ngo aya makipe y’abaturage abashe kuba yashorwamo n’ibigo binini by’ishoramari, hagamijwe gushakira abaturage ibyishimo. Gusa nanone kirageze ngo abashyirwa mu myanya y’ubuyobozi muri aya makipe, babe ari bo bakwiye kandi babifitiye ubushobozi, ubumenyi ndetse n’urukundo byose bijyanye.

Mu mwaka ushize 2023-24, abakunzi ba Etincelles FC batabaje Umukuru w’Igihugu
Abayovu bari mu bakumbuye ibyishimo
Gikundiro iheruka igikombe cya shampiyona mu 2019
Ibyishimo baheruka babikuye i Kirehe
Aba-Rayons baheruka kumwenyurira i Kirehe mu 2019
Bakumbuye ibyishimo pe!!
Nyuma ya byose ariko bahora inyuma y’ikipe bihebeye
Gakwaya Olivier aheruka kumwenyura mu 2019

UMUSEKE.RW