Ibintu bitandatu byagaragaye ku mukino w’Amavubi na Nigeria

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukino wo mu itsinda D, Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc, wasize byinshi mu maso y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Ni umukino wabaye ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ubera muri Stade Amahoro guhera Saa cyenda z’amanywa. U Rwanda na Nigeria zaguye miswi nyuma yo kunganya 0-0.

Nyuma ya byinshi byagaragaye muri uyu mukino, UMUSEKE wararanganyije amaso muri bimwe by’ingenzi bitarenzwa amaso, birimo ko Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka muri Stade y’umupira w’amaguru.

  1. Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Stade!

Nyuma y’imyaka umunani ataza kureba umukino w’umupira w’amaguru, Umukuru w’gihugu, Paul Kagame yongeye kuza kwifatanya n’Abanyarwanda mu mukino Amavubi yanganyijemo na Super Eagles 0-0. Umukuru w’Igihugu yarebye iminota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino.

  1. Imyinjirire yongeye kuzamo ibibazo!

Mbere gato y’uko umukino utangira, hatanzwe amakuru y’uko kwinjira byagizwe ubuntu mu myanya y’ahasigaye hose hatarimo imyanya y’icyubahiro. Uku gutanga amakuru bitinze ku nzego bireba, byatumye abitabiriye umukino baba benshi ku miryango ya Stade Amahoro no mu nkengero za yo.

Ibi byatumye mu myinjirize y’abari baje kureba uyu mukino, habamo umuvundo watumye benshi muri bo badatangirana n’umukino. Ibi byatumye kandi abari bashinzwe kwinjiza abantu bahura n’akazi gakomeye kajyanye no kubungabunga umutekano w’abari baje kuri Stade.

  1. Abanyarwanda bakunda Amavubi!

N’ubwo benshi bababazwa n’umusaruro nkene w’ikipe y’Igihugu, ariko ubwitabire bwagaragaye muri Stade Amahoro, ni ikimenyetso cyongeye gushimangira ko Abanyarwanda bakunda ikipe y’Igihugu ya bo. Ubwitabire bwagaragaje ko Abanyarwanda bakunda Amavubi ahubwo banyotewe n’uko asubira mu gikombe cya Afurika.

  1. Amavubi yarakuze mu mikinire!

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda n’abawuba hafi bya buri munsi, by’umwihariko ikipe y’Igihugu, bahamya ko imikinire y’Amavubi yakuze ku kigero gishimishije. Ibi bishimangirwa n’uko ikipe y’Igihugu iri gukina kuva yatangira gutozwa na Torsten Frank Spittler ukomoka mu Budage.

  1. Ubufatanye n’ubwitange!

Umukino w’u Rwanda na Nigeria, wongeye kugaragaza ko abakinnyi b’Amavubi bazamuye imyumvire mu bijyanye no gufatanya no kwitanga. Ibi bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka ishize nk’uko byemezwa na benshi bamaze iminsi bakurikira imikino y’ikipe y’Igihugu ku kiragano cya Spittler.

- Advertisement -
  1. Nta bwoba n’igihunga bikiri mu Amavubi!

Ufashe amazina y’abakinnyi ba Super Eagles bari mu kibuga ukagereranya n’amazina y’Abanyarwanda bari bahanganye na bo, uhita ubona ikinyuranyo kinini gishingiye muri za shampiyona bakinamo. Ariko ibi bitandukanye n’ibyagaragaye mu kibuga mu minota 90 y’umukino.

Ukurikije uko Amavubi yakinnye uyu mukino, uhita ubona ko abakinnyi b’Abanyarwanda batari ku rwego rwo gukangwa n’amazina y’abakinnyi b’ikipe runaka ngo kubera za shampiyona bakinamo. Ibi byongeye gushimangirwa no kutagira igihunga kwagaragaye ku bakinnyi b’Amavubi muri uyu mukino.

U Rwanda na Nigeria biracyafitanye indi mikino itatu. Ibiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 n’uwo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025. Super Eagles iyoboye urutonde rwa D mu gushaka itike y’igikombe Afurika n’amanota ane mu mikino ibiri mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu mikino ibiri.

Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka muri Stade y’umupira w’amaguru
Abanyarwanda bagaragaje ko bakunda Amavubi
Bari benshi
Amavubi yarakuze mu mikinire
Ubwoba no kugira igihunga byarashize

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *