Nyakabanda: Hatangijwe icyumweru cy’isuku – AMAFOTO

Mu Murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe gahunda yo gukora isuku mu ngo “Icyumweru cy’Isuku”, igamije gusukura uyu Murenge.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, Isozwa Saa Tatu za mu gitondo. Iyi gahunda y’isuku “Umuganda Udasanzwe”, yabereye mu Tugali twose tugize uyu Murenge.

Bimwe mu byakozwe, harimo gukuraho imyanda yagaragaraga ku mihanda minini icamo ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru.

Hanakozwe inama yahuje abaturage bitabiriye iyi gahunda ndetse habaho umuhango wo gusinyana amasezerano na za Kompanyi zikora isuku zari muri iki gikorwa.

Nyuma yo gukusanya imyanda yose, Ikompanyi ya COCEN ibifite mu nshingano muri uyu Murenge, yahise ijyana imyanda yakusanyijwe.

Abaturage bo muri uyu Murenge, bibukijwe kujya barushaho kuba ijisho rya bagenzi ba bo muri gahunda zose z’Igihugu.

Ni gahunda yitabiriwe n’abaturage bo muri uyu Murenge, abakozi b’Umurenge, Irondo ry’Umwuga, CNF & CNJ, COCEN ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri uyu Murenge.

Mu bakoze uyu Muganda Udasanzwe, harimo n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake
Ni isuku yabereye mu Murenge wose wa Nyakabanda
Hakozwe isuku mu bice bitandukanye
Uyu Muganda wakorewe mu Tugali twose tw’Umurenge wa Nyakabanda
Abaturage bibukijwe kugirira isuku uyu Murenge
Hasibuwe za rigole
Ni gahunda yitabiriwe n’abatuye muri Nyakabanda

UMUSEKE.RW