Umwami Mswati III agiye kugira umukobwa wa Jacob Zuma umugore wa 16

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Nomcebo Zuma (wambaye ikanzu y'icyatsi n'umukara) mu kwezi gushize yagaragaye ibwami muri Eswatini

Nomcebo Zuma, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III wa Eswatini .

Ku wa mbere nijoro, munsi wanyuma w’ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w’imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.

Amashusho y’Ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano, ku mukobwa we.

Ku munsi wa nyuma w’ibirori bya Umhlanga hagaragaye Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo, nk’umwe mu batumirwa bakuru, aherekejwe n’itsinda ry’abarwanyi b’aba Zulu, nk’uko bigaragara mu mashusho yaranze ibi birori.

Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.

Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ubugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byaranze impera z’iki cyumweru mu mudugudu w’ibwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

- Advertisement -

Umwami Mswati III ategeka iki gihugu gifite miliyoni 1.2 y’abaturage akoresheje amategeko y’Umwami, amashyaka ya politike arabujijwe kandi abategetsi batorwa ni abo ku rwego rw’abajyanama gusa.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi. Se, Jacob Zuma w’imyaka 82, yashakanye n’abagore batandatu, ubu afite bane n’abana barenga 20, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *