Abapolisi b’Abarundi bakomeje kurasa abantu umusubizo

Igipolisi cy’u Burundi gikomeje gushinjwa kurasa abaturage ku manywa y’ihangu ubutegetsi burebera.

Mu bihe bitandukanye ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye abaturage ntibahwemye kugaragaza ko baraswa ku manywa y’ihangu n’igipolisi.

Ku wa Gatanu, umushoferi witwa Gédéon Nzitonda, yarasiwe n’umupolisi i Buganda mu Ntara ya Cibitoke biteza impagarara.

Abaturage bari ahabereye ubwo bugizi bwa nabi badukiriye uwo mupolisi baramuhondagura bamugira intere.

Ubwo uyu mupolisi yari arembejwe n’ibibando by’abaturage yatabawe na bagenzi be, baramuhungisha naho uwo mushoferi ajyanwa kwa muganga.

Colonel Jacques Nijimbere, ukuriye igipolisi cy’u Burundi mu Ntara ya Cibitoke yemeje aya makuru, avuga ko Moïse Nkurunziza warashe uwo mushoferi agiye gukurikiranwa.

Mu Cyumweru gishize nabwo Umupolisikazi witwa Ininahazwe Godelive, yahondaguwe agirwa intere nyuma yo kurasa mu cyico umuturage warimo wica akanyota.

Byabereye i Muyinga, muri Zone Rugari, aho uwitwa Mbarushimana Oscar, uzwi nka Zamburi, yari kumwe na bagenzi be bafata icupa.

Igipolisi cy’u Burundi gikomeje gushinjwa kurasa abaturage ku manywa y’ihangu ariko ubutegetsi bugaterera agati mu ryinyo ntibabiryozwe.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW