Amavubi yatangaje 25 bazayifasha Bénin

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yahisemo kujyana abakinnyi 25 muri Côte d’Ivoire, ahazabera umukino  w’Umunsi wa Gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Bénin izakiramo Amavubi.

Uru rutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda kuri iki Cyumweru, ruriho abakinnyi 25 muri 39 bari bahamagawe ku ikubitiro.

Mu bakinnyi 14 basigaye, harimo Ngabonziza Pacifique wa Police FC na Salim Abdallah wa Musanze FC bari bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, ndetse na Gitego Arthur wa AFC Leopards yo muri Kenya.

Abandi bakinnyi basigaye ni Hakizimana Adolphe, Ishimwe Christian, Nsabimana Aimable, Hirwa Jean, Iradukunda Simeon, Ndikumana Fabio, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Iraguha Hadji na Kabanda Serge.

Ku myitozo ya nyuma yo kuri iki Cyumweru, abagize ikipe y’Igihugu basuwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse.

Uyu muyobozi yabibukije kuzirikana muri byose gukoresha ubwenge, umutima wo gukunda Igihugu no kucyitangira ndetse n’imbaraga z’umubiri. Yabasabye kandi gukomeza ikinyabupfura no kumvira bisanzwe bibaranga.

Amavubi arahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe yerekeza i Abidja, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa Mbere, saa Saba n’iminota 40.

Uyu mukino ubanza hagati y’Amavubi na Bénin  uzaba tariki ya 11 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira.

Anicet na Bonheur bari muri 25
Perezida wa Ferwafa, Munyantwari Alphonse, yabanje kuza kubaha impanuro
Mbonyumwami Thaiba ari muri 25 bazifashishwa i Abidja
Abakinnyi 25 ni bo bajya guhangana na Bénin i Abidjan

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -