Amb. Gen. Nyamvumba yaganirije abakinnyi b’Amavubi U20

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yahuye n’abagize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 bari muri icyo gihugu mu irushanwa rya CECAFA.

Ubutumwa bwanditswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru, Ferwafa, kuri X buvuga ko mu guhura n’aba bakinnyi, yabahaye ‘ubutumwa bwo kubashyigikira no kubifuriza intsinzi bagahesha ishema igihugu.’

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2024, ni bwo abasore b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 berekeje muri Tanzania aho bitabiriye irushanwa rya CECAFA U20.

Iri ni naryo zitazatanga amakipe abiri azahagararira aka Karere mu Gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Amavubi U-20 ari mu itsinda rya mbere ririmo ibihugu byo mu Karere bisanzwe bimenyerewe mu mikino y’abato nka Kenya, Tanzania iri mu rugo ndetse na Sudani yari yakiriye irushanwa nk’iri mu 2022, icyo gihe u Rwanda ntirwitabiriye.

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira mbere yo guhura na Tanzania tariki 13 uko kwezi, rukazasoreza kuri Djibouti tariki 15 Ukwakira 2024.

Iyi mikino izabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Amb. Gen Patrick Nyamvumba yaganirije ingimbi z’u Rwanda
Yabasabye kuzitwara neza muri iri rushanwa
Ni abasore biteguye kurwana ku Ibendera ry’u Rwanda
Bateze amatwi bitonze ubutumwa bwa Amb. Gen Patrick Nyamvumba

UMUSEKE.RW