Gitifu yahaye isoko muramu we yubaka ivomero ritamaze kabiri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Iriba bubakiwe ryangiritse bakiritaha

RUHANGO: Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bavoma amazi y’ibishanga kuko Ivomero bari bubakiwe ryasenyutse rikimara kuzura.

Abo baturage bavuga ko batanze amafaranga y’ubudehe kugira ngo bubakirwe iriba rusange, maze Gitifu w’ako Kagari yihera isoko muramu we utabishoboye ashyiraho agatembo gato cyane katujuje ubuziranenge gahita gaturika.

Abatuye muri uyu Mudugudu bavuga ko bavomye amazi y’iryo riba iminsi mikeya bahita bayoboka ibishanga.

Umwe yagize ati “Abaturage babihombeyemo uwahawe amafaranga yo kubaka iriba yari yarangije kuyirira.”

Uyu muturage akomeza avuga ko amatiyo y’amazi kuri ubu ari hejuru ku butaka ku buryo abahisi n’abagenzi bayakandagira.

Abahatuye bakavuga ko amazi y’ibishanga bavoma, abatera inzoka kubera ko arimo umwanda uterwa n’ayo mazi mabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa, Mbuye Muhire Phiilbert yemera ko iki kibazo bakizi, akavuga ko bakiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bongere basane iryo riba rusange ry’abaturage.

Ati ” Iriba ryubatswe muri gahunda y’Ubudehe, twasanze harabaye ikibazo tekiniki cy’imiyoboro y’amazi tugiye kurisana mu minsi ya vuba.”

Gitifu w’Umurenge avuga ko imirimo yo gusana iri vomero izarangirana n’impera y’uku kwezi ku Kwakira 2024.

- Advertisement -
Amatiyo yazanaga amazi yibereye hejuru ku butaka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *