Kamala Harris azakuraho icyaha cyo kunywa urumogi

Kamala Harris wiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora iki gihugu, nta muntu uzafungwa azira kunywa urumogi cyangwa Marijuana.

Inkundura yo kwiyamamaza irakomeje muri Amerika aho, aba kandinda Perezida babiri bari kwiyamamaza bishakamo uzaba Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 47, asimbura Joe Biden uriho ubu.

Tariki 5 Ugushyingo 2024, nibwo Abanyamerika bazajya mu matora yo guhitamo ugomba kubayobora hagati ya Kamala Harris uzahagararira ishyaka ry’ ‘Aba-Democrats’ na Donald Trump ‘w’AbaRepublican’.

Kamala Harris usanzwe ari Visi-Perezida kuri manda y’ubu, ubwo yari mu kiganiro na Stephen Jackson wamamaye muri NBA, yabajijwe ku byo atekereza ku rumogi rufatwa n’abamwe nk’ikiyobyabwenge abandi bakarufata nk’umuti.

Kamala yavuze ko, kuri manda ye ‘Marijuana’ izahabwa umurongo kurusha uko byakozwe ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden.

Ati” Abantu ntibakwiriye kujya muri Gereza kubera banyoye urumogi.”

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko umubare w’abanywa urumogi buri munsi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wamaze kuruta kure uw’abanywa inzoga.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Carnegie Mellon butangazwa ku itariki 22 Gicurasi 2024, yabukoze yifashishije amakuru y’inzego z’ubuzima muri Amerika.

Bugaragaza ko mu 2022 Abanyamerika bagera kuri miliyoni 17.7 ari bo banywaga urumogi buri munsi cyangwa hafi ya buri munsi ugereranyije na miliyoni 14.7 z’abanywaga inzoga.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW