Nyanza: Abakekwaho kwica umusekirite bafashwe

Abantu babiri barimo umuhwituzi batawe muri yombi bakekwaho kwica umusekirite aho umurambo we wasanzwe mu ishyamba.

UMUSEKE uherutse gutangaza ko hari umusekirite w’umukobwa witwa Nishimwe Louise w’imyaka 21 wasanzwe mu ishyamba yapfuye.

Hari mu gitondo cya taliki ya 19 Nzeri 2024 aho yasanzwe mu mudugudu wa Kirwa mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwemezaga ko nyakwigendera yishwe ahotowe.

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza kuri ubu hatawe muri yombi abantu babiri barimo umuhwituzi wo mu mudugudu wa Kirwa ndetse n’uwitwa Kayijamahe Abidan.

Aba bombi bakekwaho kwica uriya mukobwa wakoreraga kompanyi yitwa Topsec security.

Nyakwigendera yishwe avuye mu kazi aho yarindaga Ingoro yo kwigira iri ku Rwesero, we ubwe akaba yaratashye iwabo i Gacu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yemeje itabwa muri yombi ry’aba bagabo avuga ko iperereza rigikomeje

Yagize ati”Yicwa yambuwe telefone kandi umwe mu batawe muri yombi iyo telefone yarayifatanwe nacyo n’ikimenyetso cyashingirwaho.”

- Advertisement -

Abatawe muri yombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana i Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza