Uwaririmbye “Azabatsinda Kagame” yahawe inzu y’agatangaza

Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’. Yahawe inzu nshya yubakiwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mubyeyi w’abana batatu atuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yishimira ko yubakiwe inzu nziza ndetse agiye no korozwa inka.

Iyi ndirimbo ye, “Azabatsinda Kagame” ni imwe mu zakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.

Yaciye agahigo bitewe n’amagambo ayikubiyemo agusha ku butwari bwa Perezida Kagame n’ibyo amaze kugeza ku Rwanda.

Hari aho igira iti “Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda. Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye.”

Nyuma yo kwandika iyi ndirimbo no kuyiririmba, Musengamana w’imyaka 38 avuga ko ubuzima bwe bwamaze guhinduka.

Aganira na RBA yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari natuye.”

Yavuze ko ibikoresho by’ingenzi byose byamaze kugeramo ariko hari ibyo agitegereje.

Ati “Ubu ni bwo yuzuye ndetse ibikoresho bimwe na bimwe ntibirajyamo, bari bunzanire amazi uyu munsi.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Ikiraro nacyo inka bari kuyishaka ngo bayishyiremo ariko inzu nyirimo kandi ibikoresho byose byo mu nzu babishyizemo birimo ibitanda na matela.”

Musengamana yashimangiye ko guhabwa inzu ari ibintu yakiriye neza cyane kuko bimwereka ko ya ‘miyoborere myiza yaririmbye’ ikomeje kwimakazwa.

Ati “Nabyakiriye neza cyane. Birashimishije cyane. Niryo shimwe Akarere kampaye.”

Uyu muhanzikazi kandi yongeye gushimangira ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe ukwiye kuyobora u Rwanda iteka agakomeza kuruganisha aheza.

Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.

Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere. Kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.”

Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.

Musengamana yahawe inzu y’agatangaza

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Casius

    Waoooo! That s great