Gatsibo: Imashini ifasha abahinzi bahuje ubutaka kuhira imyaka imaze igihe yarapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abahinzi bavuga ko kuhira imyaka yabo bibagora kuko imashini imwe imaze igihe yarapfuye

Abahinzi bahinga imboga, ibigori n’ibindi bihingwa ku butaka bwahujwe buri ahitwa Ntete, mu Mumurenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo, ntibakibasha kuhira imyaka yabo biboroheye nk’uko byahoze mu myaka ibiri ishize, imashini imwe muri ebyiri bifashisha yarapfuye.

Bavuga ko babangamiwe n’uko iimwe mu mashini ebyiri bafite zizamura amazi mu kiyaga cya Muhazi yapfuye, bikaba bibateza igihombo ari naho bahera basaba ko bafashwa iyo mashini igasanwa.

Inkuru dukesha RBA ivuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko bugiye kwihutira kugishakira igisubizo n’abo bahinzi babigizemo uruhare.

Abahinzi bahuje ubutaka basanganywe bugera kuri hegitari 10, ndetse bushyirwamo n’uburyo bwo kuhira hifashishijwe imbaraga z’imirasire y’izuba zifashishwa mu gukogota amazi mu kiyaga cya Muhazi, agafasha abahinzi kuhira imyaka yabo imusozi.

Ni umushinga abaturage bafashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’umushinga Hinga Weze aho ubusanzwe hakoreshwaga imashini ebyiri mu gukogota ayo mazi.

Ikibazo cyaje kuvuka aho imwe muri izo mashini ipfiriye, bituma abahinzi basigara bakoresha imashini imwe bagasaranganya amazi ikogose.

Bumvikanisha ko umuvuduko mu buhinzi wakomwe mu nkokora. Icyifuzo cyabo ni uko bafashwa imashini ya kabiri igakorwa bakongera guhinga mu bihe byose nk’uko byahoze.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye RBA ko iki kibazo nk’Akarere batari bakizi, nubwo abahinzi bo bavuga ko kimaze imyaka ibiri.

Gusa uyu muyobozi asobanura uburyo mu gihe cya vuba bagiye kugishakira umuti ariko ngo n’abahinzi bakaba bagomba kubigiramo uruhare.

- Advertisement -

Mu buryo busanzwe iyo izo mashini zikora zombi zifite ubushobozi bwo gufata amazi angana na metero cube 617 yuhira ku buso bwa hegitari 10 z’ubutaka bwahujwe, abahinzi bakaba barafashe ayo mahirwe bahinga ibihingwa bikenera amazi cyane nk’imboga zirimo inyanya, amashu, imiteja ndetse n’ibishyimbo n’ibigori.

Gusa muri iki gihe ubuhinzi bwajemo imbogamizi kubera iyo mashini yagize ikibazo.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *