Korali Christus Regnat yakoze igitaramo cy’akataraboneka-AMAFOTO

Mu gitaramo cyabereye kuri Lemigo Hotel i Kigali kuri iki Cyumweru, Korali Christus Regnat yataramiye abakunzi bayo mu ndirimbo zayo ndetse n’izindi zahimbwe n’abahanga bo hambere, zizwi ku izina rya “Classical Music.”

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo igitaramo cyatangiraga, icyumba cyabereyemo cyari cyakubise cyuzuye abantu baje kwihera amatwi, iyo njyana, yakunzwe kera, ikiri mu mitima ya benshi.

Mu majwi y’umwimerere kandi meza, abaririmbyi ba Korali Christus Regnat basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo, baranyurwa.

N’ubwitonzi bwinshi, abari aho bakurikiye indirimbo zose zaririmbwe, zabimburiwe n’izirimo “Gusenga,” “Shimirwa Mukiza,” “Ndi Umushumba Mwiza,” n’izindi.

Abana bo muri Chorale Christus Regnat, barimo Mugisha Louange na Ntore Magnificat Bebeto bakuriwe ingofero ubwo basubiragamo indirimbo “Gusaakaara” ya Yvan Buravan.

Umuhanzi Mani Martin yahawe umwanya ajya ku rubyiniro aririmbana na Korali Christus Regnat indirimbo “Rwanda rwa Gasabo.”

Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, harimo n’abanyamahanga benshi batashye bishimye.

Perezida wa Korali Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yijeje abitabiriye ‘i Bweranganzo’ ko icyifuzo cyabo cyo gutegura ibitaramo byinshi, harimo n’ibizabera mu Ntara, kizashyirwa mu ngiro.

Yavuze ko bashimishijwe n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ bagamije kubonera ifunguro abana baturuka mu miryango itishoboye biga muri G.S St Famille na JOC.

- Advertisement -

Ati ” Ugeraranyije n’imigendere y’iki gitaramo, uko twabiteguye cyangwa se uko twabyifuzaga niko byagenze.”

Mu izina rya Antoine Cardinal Kambanda, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya St Michel, Consolateur Innocent yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda izirikana kandi igaterwa ishema n’ubutumwa busakazwa na Korali Christus Regnat mu bato n’abakuru.

Yashimye Korali Christus Regnat yatekereje gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu ya “Dusangire Lunch,” igamije gufasha abana kwiga neza, gukura mu buryo bwiza, no kurwanya igwingira.

Ati ” Uyu munsi murabatabara namwe mwitabara kuko uyu munsi barabakeneye, ejo ni mwe muzabakenera.”

Ni ubwa kabiri mu mateka yayo Korali Christus Regnat ikoresheje igitaramo ‘i Bweranganzo’, kikitabirwa n’abantu benshi, bagataha banezerewe ku buryo butangaje.

Mbarushimana Jean Paul, Perezida wa Korali Christus Regnat
Abana ba Korali Christus Regnat bizihiye benshi

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya St Michel, Consolateur Innocent wari Intumwa ya Antoine Cardinal Kakbanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW