Harasabwa ubushishozi ku bipimo by’amafunguro ahabwa abana ku ishuri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ndahimana Jerome, Umukozi wa RSB avuga ko bahagurukiye ibigo by'ishuri bidatunganya neza amafunguro yujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), cyagaragaje ko hari gutegurwa imfashanyigisho, izaba igaragaza ibipimo by’ibanze by’uburyo bwo gutegura no kumenya ibiribwa byujuje ubuziranenge, muri gahunda yo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri.

Byagaragajwe mu bukangurambaga bujyanye na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.

Ahanini bigendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi Mpuzamahanga wo  kwimakaza ubuziranenge  igira iti “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose.”

Ubwo ubu bukangurambaga bwakomerezaga mu karere ka Karongi, abayobora ibigo by’amashuri bagaragaje ko bakora byose bashoboye ngo bimakaze ubuziranenge mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri, ariko ubumenyi bucye bukababera inzitizi.

Nyandwi Joseph , uyobora ikigo cy’ishuri rya G.S Mubazi mu Murenge wa Rubengera yagize ati “Birakwiye kugira ubumenyi buhagije mu kumenya ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiryo, cyane cyane nk’ubu abakozi dukoresha bateka ntabwo baba barabyigiye, bakagerageza amahugurwa ariko urebye uko imiterere ya gahunda y’akazi iba iteye, usanga bidakunda ko abageraho.”

Nyandwi yagaragje ko cyane cyane nk’abakozi bo mu gikoni ari bo bakeneye amahugurwa cyane, kuko usanga bisaba guhora yibutswa ibyo gukora.

Manishimwe Aleluia Célestine, uyobora G.S Gashubi, mu Murenge wa Gitesi, aho muri Karongi, we yagragaje ko bagorwa no guhaha ibiribwa byujuje ubuziranenge kuko batabifiteho ubumenyi buhagije.

Yagize ati “Ni ingenzi ko abantu bose bumva ko bibareba, bisaba ko haboneka amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa mu bihe bitandukanye. Niba ubuziranenge buturuka mu murima aho bahinga ibihingwa kugeza umwana abifungura ni byiza ko abantu bose bagendera muri uwo murongo.”

Akomeza agira ati “Hari n’ibintu bishobora kuza ariko kubera ubumenyi buke, ntitumenye niba byujuje ubuziranenge. Niba haje ibishyimbo ntabwo tuba dufite ubumenyi ngo tumenye niba byagaburirwa abana.”

- Advertisement -

Ndahimana Jerome, umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirangenge, yavuze ko nubwo bakomeje  amahugurwa mu turere, ikigo akorera kiri mu ngamba zo gufasha ibigo by’amashuri kubona uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibiribwa bagaburira abanyeshuri byujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Tuzagerageza kubakorera nk’imfashanyigisho nto, yereka ugiye guhaha ibyo agomba kwitwararika, nk’ibiribwa birimo kawunga, umuceri n’imboga n’ibindi bigomba kuba biri ku igaburo ry’umunyeshuri. Ibyo tuzakomeza kubafasha ku byumva, ndetse tuzabafasha kubona udukoresho tw’ibanze, dushobora gupima, cyane cyane kuri bya bindi udashora kubonesha ijisho.”

Ndahimana yasabye abayobora amashuri kimwe n’abatekera abanyeshuri, kutitazwa ko ibyo bikoresho bya gihanga bitaraboneka ngo bateke ibiryo bibi.

Mu Rwanda, habarurwa abana miliyoni enye bafatira ifunguro ku ishuri.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyateguye ubukangurambaga ku buziranenge ku biribwa bihabwa abanyeshuri.

RSB ivuga  ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda harimo inzego z’ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, hakaba amashuri n’abandi barimo inganda n’abahinzi.

Nyandwi Joseph uyobora G.S Mubazi yasabye ko bahabwa amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, Narangwe Célestine Lilian
Manishimwe Alleluia umuyobozi w’ikigo cya G.S Gashubi

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Karongi