Imbamutima z’abaragijwe Minisiteri ya Siporo

Nyuma yo guhabwa inshingano muri Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Uwayezu Régis ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, bashimiye cyabne Perezida Paul Kagame ku bw’iki cyizere yababonyemo akabaha inshingano nshya.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu, yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda. Mu mpinduka zabayeho, harimo izo muri Minisiteri ya Siporo yaboye abayobozi bashya bayobowe na Minisitiri, Nelly Mukazayire wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Harimo kandi Uwayezu Régis wagizwe Umunyamabanga Uhoraho na Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri. Aba bose bahawe inshingano nshya, bifasishishije imbugankoranyambaga zirimo X yahoze yitwa Twitter,  bashimiye Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Nelly yagize ati “Ncishijwe bugufi no kuba nahawe amahirwe yo gukorera Igihugu cyanjye. Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuba mwampaye inshingano nshya. Niyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Siporo kuva mu mizi no guhindura u Rwanda ihuriro ry’imikino ku Isi.”

Uwayezu wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, nawe yifashishije X, yashimiye cyane Umukuru w’Igihugu wamuhaye inshingano muri Minisiteri ya Siporo.

Ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze izi nshingano.”

Rwego Ngarambe wahawe inshingano nshya muri Guverinoma, nawe yashimiye cyane Umukuru w’Igihugu, amwizeza kuzakora neza imirimo mishya yahawe.

Ati “Mu ishimwe no guca bugufi, nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu Iterambere rihamye rya Siporo.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly, yasimbuye Eng. Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

- Advertisement -

 

Minisitiri Nelly Mukazayire, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere yamuhaye
Uwayezu Régis yashimiye Umukuru w’Igihugu, amwizeza kuzakora neza inshingano yahawe
Rwego Ngarambe yijeje Umukuru w’Igihugu, kuzakora neza inshingano yahawe

UMUSEKE.RW