Jimmy Mulisa yasubije abibaza ko afitanye ibibazo na Rwasamanzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jimmy Mulisa, yatanze ubutumwa bushyiraho umucyo ku kutumvikana hagati ye na Yves Rwamanzi kumaze iminsi kuvugwa nyuma y’ihamagarwa ry’abakinnyi bazakina na Sudan y’Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024.

Kuva hahamagarwa abakinnyi batangira umwiherero w’Amavubi ku bakinnyi bakina imbere mu Gihugu bitegura guhura na Sudan y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo, CHAN, hakomeje kuvugwa byinshi ku mubano waba warajemo agatotsi hagati ya Jimmy Mulisa na Yves Rwamanzi, bombi bungirije mu Amavubi.

Ibi byabaye nyuma y’aho Rwamanzi atitabiriye umwiherero, ndetse bikaba bivugwa ko yaba yarasabye uruhushya rw’iminsi umunani kubera impamvu z’Umuryango we. Andi makuru akavuga ko uyu mutoza ashobora kuba atarishimiye kungiriza mugenzi we, Jimmy Mulisa.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye mbere y’uko Amavubi yerekeza muri Sudan y’Epfo, Mulisa yavuze ko ibyo kutitabira umwiherero kwa mugenzi we byamutunguye ariko kandi ko we nta kindi kibazo bafitanye ndtese ko ibindi byose bikomeje kuvugwa ntacyo abiziho.

Ati “Natunguwe no kubona ubutumwa bw’umutoza Yves ku  rubuga ruduhuza adusaba kuzitwara neza avuga ko atazaboneka. Ibindi nanjye mbyumvira mu Itangazamakuru.”

Nyuma yo kutitabira umwiherero w’Amavubi, Rwasamanzi yahise asimbuzwa Habimana Sosthène usanzwe ari umutoza mukuru wa Musanze FC. Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka i Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa kane, yerekeza muri Sudan y’Epfo gukina umukino ubanza uteganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 28 Ukuboza uyu mwaka.

Jimmy Mulisa yavuze ko nawe yatunguwe no kumva ko Rwasamanzi atazitabira umwiherero w’Amavubi
Mulisa yaganiriye n’Abanyamakuru mbere yo kwerekeza muri Sudan y’Epfo

UMUSEKE.RW