Makanyaga, Orchestre Impala, Mavenge, Christian n’abandi bagiye guha ibyishimo Abanyarwanda

Inararibonye mu muziki Nyarwanda, Makanyaga Abdul, Orchestre Impala, Mavenge Sudi n’abandi bazahurira mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizashyira mu bicu Abanyarwanda.

Ni igitaramo cyiswe “Twongere Twishime” cyateguwe na Kigali Music Event Ltd kizaba ku wa 04 Mutarama 2025, kibere muri St André i Nyamirambo.

Iki gitaramo cy’akataraboneka kizaririmbamo kizigenza mu muziki Nyarwanda Makanyaga Abdul, Orchestre Impala, Mavenge Sudi, Dauphin, Kangourou, Murinzi na Christian& Viva Band.

Makanyaga aherutse gutangaza ko yishimira gutaramira abanyarwanda uko umwaka utashye.

Ati’’ Kimwe mu byo nishimira ni ugusoza umwaka nishimanye n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

Abateguye iki gitaramo babwiye UMUSEKE ko kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi 5 ahasanzwe, 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 200 Frw ku meza y’abantu umunani.

Ni mu gihe icyo kurya n’icyo kunywa abazitabira iki gitaramo bazakigezwaho na Burrows Resto Bar Ltd izobereye mu gutegurana ubuhanga amafunguro.

Abazitabira iki gitaramo cyatewe inkunga na Radio/Tv10 bazagezwaho icyo kurya n’icyo kunywa na Burrows Resto Bar Ltd izobereye mu gutegura amafunguro no kwita ku bafite icyaka.

Makanyaga Abdul, umunyabigwi mu muziki Nyarwanda
Mavenge Sudi, umuhanga mu murya wa gitari, azaba ahabaye
Orchestre Impala yiteguye gutanga ibyishimo bidasanzwe

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW