Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia zasinyanye amasezerano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia zasinyanye amasezerano

Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia  zasinye amasezerano azibanda ku bufatanye bwo gushyigikira amahoro, umutekano n’iterambere, gukumira no kurwanya icyahungabanya ituze rya rubanda  no kubaka ubushobozi bwa Polisi.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes.

U Rwanda na Ethiopia byishimira ko bisangiye umubano mu bya dipolomasi ushyigikiwe n’amasezerano y’ubutwererane yasinywe mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

Mu 2012 , polisi zombi  kandi nabwo zari zasinyanye amasezerano yibanda  ku gufashanya mu bikorwa byo kongera ubumenyi ku mpande zombi.

Muri Gashyantare uyu  mwaka Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC), yagiranye inama y’iminsi itatu ikurikirwa n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, hanasinywa  amasezerano arenga 13 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yo mu nzego zirimo iz’umutekano, politiki, ubukerarugendo, ubutwererane, uburezi, ubuhahiranire n’imigenderanire ku baturage b’ibihugu byombi, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *