Ruhango: Imiryango 268 yabanaga mu buryo butemewe yasezeranye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imiryango 268 yasezeranye kubana byemewe n'amategeko

Ubukangurambaga bwakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, bwatumye abagera kuri 268 babanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko basezerana byemewe.

Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiswe’Gender  accountability Dialogues’ bwatanze Umusaruro kuko bwatumye  Imiryango 268 isanzwe  ibana mu buryo butemewe  isezerana mu mategeko.

Ni Imiryango yiganjemo ahanini  n’abasaza, abakecuru n’abandi bamaze igihe babana ariko batarasezeranye.

Bamwe muri iyo Miryango  barimo abagore,  bavuga ko baterwaga impungenge no kuba  umunsi bagize ibyago bagapfusha abo bashakanye Imiryango y’aho bashatse izabirukana ibyo baruhiye bikaribwa n’abandi.

Bagore Eugenie umwe mu basezeranye imbere y’amategeko, avuga ko hari igihe babitaga amazina mabi atababereye bakumva ipfunwe.

Ati “Abantu babana batarasezeranye bakunze kubita indaya, kuba duteye intambwe tukagera kuri uru rwego biranshimishije.”

Gatabazi Jean Claude avuga ko kubana batarasezeranye mu mategeko bahoraga bikanga gucana inyuma, kubera ko gutandukana kuri abo bantu byoroshye kuko nta masezerano baba bafitanye.

Ati “Amasezerano dukoranye na mugenzi wanjye tugiye kuyitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko  ubukangurambaga bakoze bwatwaye ibyumweru bibiri birenga, kandi ko butanze Umusaruro kubera ko Imiryango 500 yabanaga muri ubu buryo yemeye gusezerana imbere y’Ubuyobozi.

- Advertisement -

Meya Habarurema akavuga ko abarenga 200 batabonetse uyu munsi hari ibyo bakinoza kugira ngo baze gushyira umukono ku masezerano.

Ati “Abantu iyo bakundanye, igikurikiraho bagomba gukora ni ugukorana amasezerano cyane ko baba bahuye batari basanzwe baziranye bihagije.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uyu ari umwe mu mihigo  yo mu Ishami ry’Imiyoborere myiza kandi ko biteguye kuwesa mbere yuko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari urangira kubera ko  kugeza ubu uri hejuru ya 50%.

Akarere kabateguriye ifunguro
Abatazi kwandika bageze mu zabukuru bakoreshaga igikumwe bagiye gusinya
Bamwe muri iyi miryango bavuga ko bashimishijwe no kuba basezeranye byemewe n’amategeko
Akarere kabateguriye ibirori , banakata umutsima
Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ubukangurambaga bw’iminsi bw’iminsi 16 bamaze iminsi bakora bwatanze Umusaruro

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango