UPDATES: Amasasu ava muri Congo yahitanye abantu 5 akomeretsa 35

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Brig Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda

Imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, yagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’Abanyarwanda bari hafi yaho amasasu arimo kurasirwa, mu Rwanda abantu 5 bamaze kubura ubuzima.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye RBA ko abapfuye ari 5 abakomeretse bamaze kuba 35, avuga ko bari kuvurirwa ahantu hatandukanye.

Yavuze ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe.

Brig Gen Rwivanga yari yabwiye UMUSEKE kare ko abantu batanu bamaze gupfa kubera amasasu ava muri Congo, abakomeretse bagera kuri 20.

Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira ibice by’ingenzi mu mujyi wa Goma, ubu zamaze gufata televiziyo y’igihugu ishami ry’i Goma.

Muri uyu mujyi kandi hakomeje kubamo ibikorwa by’ubusahuzi.

Kayiranga Melchior Umunyamakuru wa Bwiza.rw na Bwiza TV ifitanye ubufatanye n’UMUSEKE yadutangarije ko i Rubavu amabombe akomeza guturitswa n’ibitwaro rutura birinda ikirere cy’u Rwanda.

Yavuze ko amasasu yayobye hari abaturage yakomerekeje n’abo yishe gusa umutekano muri rusange urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi kandi bwasabye bamwe mu batuye ahabera imirwano kuhava, abandi bagiye bibwiriza bakagenda.

- Advertisement -

Kugeza ubu umutwe wa M23 ntabwo urafata burundu umujyi wa Goma, imirwano iracyakomeje.

VIDEO IGEZWEHO

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *