Abagore barwaniye mu nama y’ababyeyi ku ishuri barayihagarika

Nyanza: Ababyeyi bari baje mu nama y’abana babo ku ishuri barwaniye mu ruhame biba ngombwa ko inama ihita ihagarara.

Ku wa ri uyu wa 26 Gashyantare 2025 mu nama y’ababyeyi yabereye ku ishuri rya Ecole Secondaire Nyanza (E.S Nyanza) riri mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza abagore bari muri iyo nama bayirwaniyemo.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye iyo nama babwiye UMUSEKE ko inama yabereye hanze kubera ubwinshi bw’abayitabiriye  batari kubona ishuri bakwirwamo abayobozi bari imbere yabo.

Uriya waduhaye amakuru avuga ko bageze ku ngingo yo gucyaha ababyeyi, bavuga ko hari abashaka gukubita abayobozi b’ishuri aho kumva amakosa umwana yakoze nibiba ngombwa ngo bamuhane.

Mu gihe bariho baganirizwa nibwo ngo babonye abagore babiri mu bari mu nama barwana, inama yose ihanga amaso iyo mirwano.

Iyo mirwano yatumye inama ihagarara, abantu barakiza ubuyobozi bujyana abo babyeyi mu cyumba cy’ishuri bombi bajya kuganirizwa.

Umuyobozi w’ishuri rya E.S Nyanza Mugiramana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cyabaye hagati y’abo babyeyi inzego z’umutekano zikinjiramo ngo zizgikurikirana.

Umunyamakuru yamubajije icyatumye barwana, avuga ko atakizi inzego z’umutekano zabyinjiyemo.

Hari amakuru avuga ko aba bombi bapfaga umugabo.

- Advertisement -

Gusa ngo nyuma yo kubaganiriza, imbere y’abandi babyeyi bavuze ko bapfuye ko umwe yakoze undi ku itama, undi abibonamo agasuzuguro ni ko kurwana.

Bombi asabye imbabazi abandi babyeyi ku byo bakoze, maze baranahoberana bavuga ko biyunze.

Ishuri rya E.S Nyanza ryigamo abanyeshuri bo mu cyiciro rusange n’abandi biga mu mashami atandukanye bakaba biga bataha.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza