Amagaju abona Robertinho nk’usanzwe yahize kubabaza Aba-Rayons

Niyongabo Amars utoza ikipe y’Amagaju FC, yatangaje ko kuri we, umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Rayon Sports amufata nk’umutoza usanzwe ko bityo nta cyabuza ikipe ye gutsinda umukino bafitanye mu mpera z’icyumweru.

Mu Mpera z’icyumweru ku wa Gatandatu wa tariki 22 Gashyantare 2025, muri Stade Mpuzamahanga ya Huye hategerejwe umukino wa Shampiyiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, uzahuza ikipe ya Amagaju FC na Rayon Sports.

Ni umukino uzaba ari uw’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League mu gice cyo kwishyura muri shampiyiona nyuma y’uko mu gice kibanza amakipe yombi yari yaranganyije ibitego 2-2 mu mukino wabaye mu kwezi kwa Munani kwa 2024.

UMUSEKE wasuye Amagaju FC mu myitozo iyi kipe yakoze kuri uyu wa Kane.

Niyongabo Amars utoza iyi kipe, yavuze ko uyu mukino bafitanye na Rayon uzaba utandukanye n’ubwo bakinnye mu kwezi kwa Munani.

Ati “Icya mbere nibaza ko imikino idasa ,Rayon [Sports] yo mu kwezi kwa Munani ntabwo ariyo Rayon Sports yo mu kwezi kwa kabiri uyu munsi. Habaye impinduka mu ikipe ya Rayon Sports natwe habaye impinduka.”

Yakomeje agira ati”Ubu turi kwitegura umukino tubizi ko Rayon Sports ari ikipe nshya itandukanye niyo twakinnye. Nicyo gituma twiteguye neza kugira ngo turebe ko twabona amanota atatu”.

Yavuze ko ku kuba batarabona amanota atatu mu mukino yo kwishyura atari uko basubiye hasi ko ahubwo ari ukubera ko amakipe yo muri shampiyona yo mu Rwanda asa nkaho ari ku rwego rumwe.

Yagize ati “Nta na kimwe cyahindutse kubera ko amakipe yo mu Rwanda akenshi ari ku rwego rumwe. Imwe ishobora kuza kugutungura ikagutsinda cyangwa ugasanga urayitsinze, n’icyo gituma nta bintu byinshi bihari byo kuvuga ngo waratsinze cyangwa waratsinzwe.

- Advertisement -

Uyu yakomeje avuga ko Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Rayon Sports, ari umutoza usanzwe nk’abandi.

Yagize ati ” Robertinho ni umutoza usanzwe nk’abandi n’uko gusa afite ikipe ifite uburyo ubundi ikaba ishobora gushaka abakinnyi yifuza naho ubundi ni umutoza usanzwe. Ubushobozi turanganya ibyo twiga ni bimwe”.

Umuvugizi w’Amagaju FC, Prince Thèogene Nzabihimana, yatangaje ko uyu mukino uzaba uwo kwiyunga n’abafana kuko iyi kipe yo mu Bufundu idaheruka amanota atatu.

Ati” Kuba tutaratsinda ni ibiri kuduha imbaraga ko tugomba kugarukira kuri uyu mukino wa Rayon Sports wo ku wa Gatandatu.”

Uyu muvugizi yavuze ko nk’uko bari barabigenje bakira umukino wa APR FC bakazana abavangamiziki [AbaDjs] n’ubu ariko bizagenda.

Ati” Kugira ngo na wa muntu udakunda umupira azaze muri Stade, twateguye Aba-Djs bazasusurutsa abantu bakaryoherwa.”

Yasabye abantu kugura amatike mu gihe igiciro kitarazamuka.

Ati” Uzaza muri Stade ndamwizeza kuzaryoherwa, we azaze kare kuko nta nyota cyangwa inzara bizamwica.”

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu saa kumi n’imwe, Amagaju yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira aho amatike yatangiye gucuruzwa ku mafaranga 3000 ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye , ibihumbi 10 Frw mu myaka y’icyubahiro (VIP) n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.

Kugeza ubu, Amagaju FC ari ku mwanya wa munani n’amanota 18, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40 mu mikino 17 zimaze gukina, ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Amagaju FC yahise kubabaza Aba-Rayons

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE I HUYE