Ubuyobozi bwa APR FC, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba umukino uzayihuza na Rayon Sports, wazabera muri Stade Amahoro.
Tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo ikipe y’Ingabo izakira Gikundiro mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo burangajwe imbere na Brig. Gen, Déo Rusanganwa, bwandikiye Ferwafa, busaba ko uyu mukino wazabera muri Stade Amahoro.
Muri iyi baruwa, basabye iri Shyirahamwe ko ryabasabira ku nzeho bireba kuzakinira uyu mukino muri iyi Stade Saa Cyenda z’amanywa.
Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 37 aho irushwa ane na Rayon Sports ya mbere.
UMUSEKE.RW