Nyuma yo gutsinda Gabon amanota 81-71, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basketball, yahise ikatisha itike yo kuzakina irushanwa ry’Igikombe cya Afurika.
Ku wa 23 Gashyantare 2025, ni bwo habaye umukino wagombaga gutanga itike y’ikipe izitabira Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuzakinwa muri Kanama uyu mwaka.
Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rusabwa kuwutsinda nyuma y’uko rwari rwatsinzwe ibiri ibanza na Sénégal ndetse na Cameroun.
Abasore b’u Rwanda, batangiranye imbaraga, batsinda amanota menshi nyuma yo kubifashwamo na Ntore Habimana na Axel Mpoyo babaye beza muri uyu mukino. Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 24-16.
Mu gace ka kabiri, umukino wegeranye cyane amakipe yombi agendana mu manota. Karangiye Gabon ikayoboye n’amanota 18-17.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 41 kuri 34 ya Gabon.
U Rwanda rwongeye gusubirana imbaraga mu gace ka gatatu, Furaha Cadeau de Dieu na Ntore barutsindira amanota menshi. Aka gace karangiye, rwongereye ikinyuranyo kigera mu manota 11 (64-53).
Mu gace ka nyuma, umukino wongeye kwegerana ariko Gabon ikagerageza kwitwara neza. Icyakora ku rundi ruhande, u Rwanda ntirwemeraga ko ikinyuranyo kivamo.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Gabon amanota 81-71, rubona intsinzi rwasabwaga kugira ngo rubone itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
- Advertisement -
U Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa rutatumiwe mu 2011, mu gihe izindi nshuro zabaga ari ubutumire cyangwa rwaryakiriye.
Biteganyijwe ko irushanwa rizitabirwa n’amakipe 16. Rizabera muri Angola tariki ya 12-24 Kanama 2025.
UMUSEKE.RW