Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muntu uzagira uruhare mu kurinda umutekano w’u Rwanda uretse abanyagihugu gusa.
Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ku bijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni ikiganiro kibaye nyuma y’igitutu kinshi cy’amahanga ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kugira uruhare mu mutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokararsi ya Congo. Ni ibintu u Rwanda rutahwemye kubyamaganira kure.
Muri iki kiganiro, Umunyamakuru yongeye kubaza Perezida Kagame niba koko u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo nkuko byagiye bitangazwa.
Umukuru w’igihugu yagize ati “ Simbizi.”
Umunyamakuru yamubajije impamvu yaba atabizi kandi ari umugaba Mukuru w’Ingabo.
Perezida Kagame yagize ati “Yego. Ariko hari ibintu byinshi ntazi.Cyakora niba ushaka kumbaza ko muri Congo hari ikibazo kireba u Rwanda kandi kirusunikira kugira icyo rukora ngo rwirengere, nagusubiza nti 100%.”
Perezida Kagame yagaragaje ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo itatangijwe n’u Rwanda.
Ati “Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yatangijwe na RDC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano .”
- Advertisement -
Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo idashobora kuba iy’Akarere.
Ati“Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n’intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi arajwe ishinga n’intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n’abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.”
Perezida Kagame kandi yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose gishoboka ngo rurinde ubusugire bw’Igihugu.
Ati “Nta muntu n’umwe yewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira.”
Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo cyahagurukije amahanga muri iki cyumweru nyuma yaho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma.
Iki gitutu cyatumye umutwe wa M23 wari watangiye kwerekeza i Bukavu ufata icyemezo cyo kuba uhagaritse imirwano, ugatanga agahenge.
Uyu mutwe utegereje imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC izaba kuwa gatandatu w’ki cyumweru.
UMUSEKE.RW