Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech wari wegukanye agace k’ejo ni nawe wegukanye agace Musanze-Rubavu, abarimo Eric Senderi, Mico The Best, Dj Brianne na Djihad baha ibyishimo abakunzi ba Ingufu Gin Ltd.
Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 68 bari bahagurutse imbere y’isoko rya Musanze berekeza mu karere ka Rubavu, mu gihe umukinnyi umwe atabashije guhaguruka nyuma yo gusigwa iminota myinshi mu gace k’ejo, amategeko agahita amukura mu irushanwa.
Isiganwa rigitangira abakinnyi babiri Tuyizere Etienne wa Java-Inovotec na Lorot (Amani) bashyizemo intera ntoya ariko bahita babagarura.
Nyuma y’iminota mike ubwo bari bamaze kugenda kilometero esheshatu, Debay (Ethiopie), Tuyizere Etienne (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza Didier (Rwanda), bahise bongera basiga abandi ndetse bashyirmo intera y’amasegonda 35 ku gikundi cyari kibakurikiye.
Aba bakinnyi bakomeje kuyobora isiganwa ndetse banashyiramo intera y’iminota itanu n’amasegonda 10, binjira umujyi wa Rubavu bayoboye isiganwa.
Ubwo bazengurukaga umujyi wa Rubavu bwa mbere igikundi cyaje gufata bane b’imbere, Niyonkuru Samuel agerageza kugenda wenyine ariko nawe bahita bamushyikira.
Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech ni we waje gutanga abandi kwambuka umurongo usoza isiganwa, ahita yegukana aka gace aho yari yaraye anatwaye agace ka Kigali-Musanze.
Munyaneza Didier yegukanye amanota yegukanye amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe mu Gataraga, agera i Rubavu ayoboye ndetse anegukana n’amanota ya sprint yatangiwe kuri Auberge i Rubavu, anahembwa na Ingufu Gin Ltd.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Rubavu