Ubushinjacyaha bwarekuye umukire wavugwagaho kwigwizaho imitungo

Ubushinjcyaha bw’u Rwanda bwarekuye umukire utunze imodoka 25, igorofa mu mujyi wa Kigali n’ibindi witwa Niyitegeka Eliezer wari warongeye gufungwa.

Mbere umukire Eliezer Niyitegeka yabanje gufungwa akurikiranweho ibyaha bitandukanye muri byo harimo icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.

Yari afunzwe, afungurwa by’agateganyo maze ubushinjacyaha buhita bujurira kiriya cyemezo cyamufunze by’agateganyo.

Eliezer Niyitegeka ataraburana buriya bujurire yahise yongera atabwa muri yombi aho yakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo icyaha Cy’Ubuhemu n’icyaha cy’inyandiko mpimbano n’ibyaha bishingiye ku bikorwa byaberaga kuri site ya Nyanza ikorerwaho ibizamini.

Eliezer kuri iyi nshuro atabwa muri yombi ntiyari wenyine ahubwo yafunganwe nabo bakoranaga aribo Alexandre Manirabaruta na Nsabimana William.

Abakorana na bariya bari bafunzwe bakomeza bavuga ko hari amafaranga yashyizwe kuri konti agera kuri miliyoni mirongo itanu ariko hakaba abari bafite uburenganzira bwo kuyabikuza gusa.

Muri abo harimo Niyitegeka Eliezer, Manirabaruta Alexandré,Ishimwe Benjamin na Nsabimana William aho babikuje amafaranga asaga miliyoni mirongo ine bayakoresha ibyo bishakiye bitandukanye n’ibyo yaragenewe kuko yaragenewe gukora ikibuga gishya cyagombaga kwigishirizwaho imodoka bigakekwa ko bariya bari bafite ububasha bwo kubikuza ariya mafaranga banafashe miliyoni zisaga cumi n’eshanu barazigabagabana hagati yabo.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko RIB yakoze dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha maze Niyitegeka Eliezer, Nsabimana William na Manirabaruta Alexandré bitaba ubushinjacyaha nabwo bufata icyemezo cyo kubarekura.

Mu kiganiro cyigufi UMUSEKE wagiranye na Niyitegeka Eliezer nawe yatwemwereye ko yafunguwe kimwe na bagenzi be ubu bidegembya.

- Advertisement -

Eliezer yirinze kuvuga ku byo aregwa gusa akemeza ko arengana afungwa mu bihe bitandukanye.

Bariya bose bari bamaze icyumweru kirenga bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza