AFC/M23 yafashe Walikale

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
AFC/M23 yafashe Walikale

Ihuriro AFC/M23 ryafashe umujyi wa Walikale  w’Intara ya Kivu ya Ruguru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025 itarwanye nkuko Radio Okapi ibitangaza.

Icyakora amakuru avuga ko amasasu macye yumvikanye muri uwo mujyi mbere yuko M23 uwigarurira.

Imirwano iravugwa mu gihe hari agahenge kumvikanyweho na DR Congo n’u Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi aherutse kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame I Doha muri Qatar, harebwa uko imirwano mu Burasirazuba bwa Congo yahagarara.

Inyeshyamba za M23 zifashe uyu mujyi wa Walikare nyuma yaho abagize iri huriro bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi bigatuma ibiganiro by’amahoro bari kugirana na leta bisubikwa.

AFC/M23 igaragaza ko ibihano mpuzamahanga bifatirwa abayobozi bakuru bayo, bigamije kurogoya ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’uwo mutwe, kandi ko biha urwaho Perezida wa Congo kunoza umugambi we wo gukomeza intambara mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.

AFC/M23 ntacyo iravuga ku kwigarurira uyu mujyi wa Walikale ndetse na leta ya DR Congo  ntibaragira icyo bavuga ku ifatwa ryawo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *