Umutwe wa M23 wabwiye UMUSEKE ko amakuru avuga ko kuri uyu wa 5 Werurwe 2025 bagiye koherereza igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Gen Ntawunguka Pacifique, uzwi nka Omega n’andi mazina, ko atari ukuri.
Ni mu kiganiro kigufi Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, Dr. Oscar Balinda, yagiranye na UMUSEKE nyuma y’amakuru yasakaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2025, yavugaga ko Gen Omega yoherezwa mu Rwanda.
Hari ikinyamakuru cyari cyanditse ko Jenerali Pacifique Ntawunguka, uzwi nka Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda.
Ngo ni nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntambara bahanganyemo na FARDC.
Iki kinyamakuru cyavugaga ko Dr. Balinda, uvugira M23, yakibwiye ko nta gihindutse, uyu Mujenerali agezwa mu Rwanda kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, gusa iyo nkuru yaje gusibwa ku mpamvu UMUSEKE utabashije kugenzura.
UMUSEKE ubwo wamubazaga niba M23 ifite Gen Omega, yagize ati: “Ayo makuru ntabwo ari yo, reka reka, barabeshya.”
Yakomeje agira ati: “Ni bo bazanye igihuha, baranagikwiza, nta biriho.”
Yavuze ko amakuru nyayo ari ayo yatangaje ubwo u Rwanda rwashyikirizwaga Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari mu bayobozi bakuru ba FDLR.
Dr. Balinda avuga ko amakuru ya Gen Omega azamenyekana vuba kuko bakimushakisha, aho we ubwe yigereye ku ndaki ye iri Kanyamahoro, munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.
- Advertisement -
Ati “Twageze ku ndaki ye nta we twabonye, ubwo rero irengero rye ntaryo tuzi, yaba yarapfuye, yaba ari mu mashyamba ya Congo kuko ayazi kurusha benshi.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi.
Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe bitandukanye, Gen Omega yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akabitera umugongo, nk’uko byemejwe na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.
Umva hano Dr. Oscar Bilinda avugana na UMUSEKE
UMUSEKE.RW