Minisitiri Mukazayire yibukije Amavubi ko yakora ibirenze kuri Nigeria

Ubwo yasuraga mu myitozo ya nyuma itegura umukino wa Nigeria wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, kuzimana u Rwanda kandi ko babishoboye.

Iyi myitozo ya nyuma itegura ‘Super Eagles’, yabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

Yakozwe n’abakinnyi bose bamaze kugera mu kibuga, mbere y’uko batangira imyitozo, bagiranye ikiganiro kigufi na Minisitiri Mukazayire wari waherekejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yagaragarije Minisitiri ko abakinnyi biteguye, kandi bameze neza mu buryo bwose ku buryo bazabona intsinzi kuri uyu mukino.

MInisitiri Mukazayire yahise abibutsa ko amaso yose y’Abanyarwanda ari bo ari kureba, abitezeho intsinzi mu mukino ukomeye.

Ati “Ntabwo twabafata umwanya munini kuko mufite byinshi byo gukora. Turagira ngo tubabwire ko tubari inyuma, kandi mwarabibonye. Ibijyanye na tekinike n’uko muzakina birareba umutoza ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ni ibyacu. Ni ko bimeze.”

Yongeyeho ati “Ejo ni ugukotana, tugakina, twibuka ko turimo gukina nk’abantu babizi, babyigishwa, babikora nk’umwuga ariko kandi nk’Abanyarwanda batwaye ibendera ry’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko hari ibitekerezo abakinnyi bagaragarije ubuyobozi mu buryo bwo kubafasha haba ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ndetse na Minisiteri ya Siporo, ababwira ko bari kubyigaho kandi mu minsi iri imbere bizahabwa umurongo.

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

- Advertisement -

Amavubi ari ku mwanya wa kabiri nyuma y’uko Bénin inganyije na Zimbabwe ibitego 2-2 kuri uyu munsi.

Minisitiri Nelly Mukazayire, yasabye Amavubi kwimana u Rwanda
Yarebye imyitozo itegura Super Eagles
Amavubi yasabwe kwikamata imbere ya Nigeria
Bateze amatwi bumva neza ubutumwa bwa Minisitiri Nelly
Imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga kiri inyuma ya Stade Amahoro
Amasura ya bo aratanga icyizere

UMUSEKE.RW