Undi Murundi yapfiriye mu Bubiligi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Jessie Laura Olinka Kaneza w’imyaka 21 ufite ubwenegihugu bw’uBurundi, , yapfiriye mu Bubiligi azize impanuka y'imodoka

Jessie Laura Olinka Kaneza w’imyaka 21 ufite ubwenegihugu bw’uBurundi,  , yapfiriye mu Bubiligi azize impanuka y’imodoka.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije nkuko Polisi yo muri iki gihugu ibitangaza

Polisi ivuga ko kugeza ubu igikora iperereza ku cyateye iyo mpanuka yabereye mu muhanda  wa E403 mu karere ka Roulers-Izegem, mu ntara ya Flande Occidental.

Ivuga ko iyi mpanuka yaba yatewe ku businzi bukabije ariko ikaba itarabyemeza, kuwa kabiri ari bwo hazatangazwa ibyavuye mu iperereza.

Jessie Laura Olinka yari asanzwe aba mu Bubligi nk’impunzi. Bagenzi be barokotse iyo mpanuka bavuga bari bavuye mu birori byo kwishimisha mu gace ka Mouscron mu mpera z’iki cyumeru.

BBC ivuga ko abo bari kumwe muri iyo modoka bo ntacyo babaye uretse  ko bakomeretse .

Abaye Umurundikazi wa gatatu aguye muri icyo gihugu aguye mu mpanuka mu mezi ane ashize . Ni nyuma ya Sndra Masika w’imyaka 20 , Steffy Muco w’imyaka 27 bazize inkongi y’umuriro yabaye mu Gushyingo umwaka ushize bakaba nabo bari impunzi muri icyo gihugu.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *