Mu ijoro rya tariki 15 Mata, inzu y’ubucuruzi iherereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Butare ahazwi nko mu Cyarabu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Iyi nkongi yibasiye iy’inzu mu masaha ya saa Tanu n’igice z’ijoro, aho imiryango ine yafashwe, harimo umuryango wacururizwagamo ibikoresho by’amashanyarazi, undi wacururizwagamo ibyo kurya bihiye ( restraunt) mu gihe indi miryango ibiri yacururizwagamo imyenda n’inkweto.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye UMUSEKE ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko inkongi yaturutse ku mashanyarazi.
Ati ” Polisi yatabaye umuriro urazimwa bituma umuriro udafata n’ahandi. Iperereza ry’ibanze rirekana ko inkongi yaturutse ku mashanyarazi (short circuit) ariko kandi rirakomeje kugira ngo haze kumenyekana n’agaciro k’ibyangiritse.”
SP Emmanuel Habiyaremye yasabye abaturage kujya bamenyesha Polisi igatabara kare mu gihe habaye inkongi, bakagira n’amakenga hirindwa ikintu cyose cyaba intandaro ku nkongi y’umuriro.

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE i Huye