Patient Bizimana yageze muri Canada aho agiye gutaramira-AMAFOTO

Umuramyi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze muri Canada aho agiye gutanga ibyishimo mu bitaramo bibiri azakorera muri icyo gihugu.

Uyu muramyi ukunzwe n’abatari bake, biteganyijwe ko azataramira i Montreal ku wa 19 Mata, hanyuma ku wa 20 Mata akazataramira i Ottawa mu gitaramo cyiswe ‘Easter Celebration’.

Ni ibitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Serge Iyamuremye, Aimé Frank na Miss Dusa.

Patient Bizimana yabwiye abatuye muri Canada ko muri iki gitaramo bazafashwa kuzukana na Yesu Kristo mu buryo bw’umwuka.

Ati: “Ndashimira Imana cyane kuba ngeze mu gihugu cya Canada ku bw’igikorwa kidasanzwe dufite cya Easter Celebration, igitaramo cyo kwizihiza urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yesu Kristo.”

Bizimana yavuze ko yizeye ko hari byinshi bizazuka mu buzima bwa buri muntu kuri uwo munsi, kuko bizaba ari umugoroba udasanzwe.

Ibi bitaramo Patient Bizimana agiye gukorera muri Canada ari kubitegura ku bufatanye na sosiyete yitwa ‘Reimage Canada Inc.’

Patient Bizimana aherutse gutangaza ko amaze iminsi akora kuri alubumu ye nshya, ndetse ko mu minsi ya vuba azatangira gusohora indirimbo ziyigize.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW