Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, mu ikipe ya Rayon Sports bikomeje kuba bibi aho kuri ubu abatoza babiri barimo umukuru, Robertinho, bamaze guhagarikwa ndetse hakaba hari n’abakinnyi bashobora guhagarikwa.
Kuri uyu wa Mbere, ni bwo biciye ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yatangaje ko umutoza mukuru, Roberto Oliviera “Robertinho” yahagaritswe kubera uburwayi mu gihe bavuze ko Mazimpaka André utoza abanyezamu, we yahagaritswe kubera imyitwarire mibi.
Ibi byaje byiyongera ku kuba abakinnyi bamaze iminsi baranze gukora imyitozo, bitewe n’uko bishyuza imishahara baberewemo. Uyu mwuka mubi, watewe n’uko iyi kipe yo mu Nzove yaratakaje umwanya wa mbere nyamara yararushaga APR FC ya Kabiri amanota atanu none ubu ikaba irushwa rimwe n’ikipe y’Ingabo.
Aganira na Radio10, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yabanje kunyomoza amakuru avuga ko Robertinho yahagaritswe kubera uburwayi ahubwo ashimangira ko byatewe n’umusaruro we mubi ariko kandi harimo n’ibindi.
Ati “Robertinho twamuhagaritse igihe cy’amezi abiri kubera umusaruro muke. No kubera izindi mpamvu wenda umuntu atajyamo cyane ariko iyi ni yo mpamvu nyamukuru. No kuba wenda ibyabaye ejobundi kuba abakinnyi barakoze igisa n’imyigarambyo kandi tubafitiye ukwezi kumwe. No kutabasha kuganiriza abakinnyi ngo abashyire hamwe, ugasanga ni ibindi bibazo.”
Mazimpaka André yariye agahimbazamusyi k’abakinnyi!
Yakomeje avuga impamvu y’ihagarikwa rya Mazimpaka. Ati “Mazimpaka we rero we twamuhagaritse ariko we nta bwo twashyizeho igihe kuko hari ibyo tukiri kureba bimaze iminsi bijyanye n’umusaruro muke tumaze iminsi tubona mu bazamu. Hakaba n’ikindi kintu cyo kuba yaragiye gufata agahimbazamusyi ku mufana mukuru wari wayitanze akayishyira ku mufuka we. Nta bwo byumvikanye neza na byo.”
Uyu muyobozi yasoje asaba abakunzi n’abafana ba Gikundiro ko badakwiye kumva ko hacitse igikuba ahubwo ko ari cyo gihe cyo kuba hafi cyane y’ikipe bihebeye bahereye ku mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro bafitanye na Mukura VS kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Kumi n’Imwe z’Amanywa.
Ku munyezamu ukomoka muri Sénégal, Khadime Ndiaye umaze iminsi ahagaze nabi mu izamu rya Gikundiro, uyu muyobozi yavuze ko kuri we abona ari igihe cyiza cyo kuba yicajwe ku ntebe y’abasimbura akabanza akitekerezaho, Patient agahabwa amahirwe yo gukina.

UMUSEKE.RW