Abantu miiyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu Rwanda, bavuye mu bukene mu gihe cy’imyaka irindwi kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Ni ibikubiye mu Bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’Ingo muri rusange (EICV7) bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2025.
Ubu bushakashatsi bwa EICV7 bwerekanye ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Imibare y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka.
Igaragaza ko kandi Umunyarwanda ku mwaka yinjiza Amadorali y’Amerika 1040$, akabakaba imilyoni imwe n’ibihumbi ijana mu mafaranga y’u Rwanda.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.
Yvan Murenzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yavuze ko kuba abanyanrwanda barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu bavuye mu bukene bigizwemo uruhare na gahunda zitandukanye Leta yashyizeho.
Ati “Twakoranye na LODA [Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze] tureba ingo ziri muri gahunda ya VUP, ku ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri kuri 40,5%. Birashoboka ko ingo zari mu bukene zari nka 70% bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko hari ingo zavuye mu bukene.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda, atari raporo gusa ahubwo ari ibigaragaza aho Igihugu cyavuye ndetse no kwerekana intambwe yatewe mu gukomeza guharanira ahazaza heza.
Yagize ati “Imibare iri muri iyi raporo irenze ibarurishamibare. Igaragaza ibyahindutse mu buzima bw’abaturage bacu.”
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara ku kigero cya 45,6% na Rusizi iri kuri 44,2%.
Uturere 10 twa mbere tugaragaramo ubukene ni utwo mu Burengerazuba n’Amajyepfo mu gihe uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo rusange ku rwego rw’Igihugu.
Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene cya 6,8%.



MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW