Ubuhamya bwa Nkurikiyinka urerera abamwiciye muri Jenoside

Jean Bosco Nkurikiyinka ni umugabo utuye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, amaze imyaka 14 arera abana batatu bo mu muryango ufungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu mwaka wa 2009 nibwo inkiko Gacaca zakatiye Musonera Evode n’umugore we Nyirimana Margret igifungo cy’imyaka 30 ku mugabo na 15 ku mugore, kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’imyaka ibiri Musonera n’umugore we bafunzwe, abana babo batatu basigaye nta kirengera, ari nabwo Nkurikiyinka yanyuraga ku gahungu kabo gato k’imyaka 12 aho kahingiraga undi muturanyi ngo kabone amaramuko, bikamukora ku mutima.

Aganira na Kigali Today yagize ati, “Nkikubita amaso uwo mwana numvise bindiye ahantu, kubona umwana muto nk’uwo ari kuzira ibyaha by’ababyeyi be atagizemo uruhare”.

Ubusanzwe Nkurikiyinka ni umwe mu Batutsi bacye barokotse ku musozi wa Kibenga aho abicanyi barimo na Musonera n’umugore we batsembye Abatutsi, maze agahungira mu Karere ka Gicumbi ahari haramaze kwigarurirwa n’ingabo za RPA Inkotanyi.

Abatutsi benshi b’i Kibenga barimo n’abo mu muryango wa Nkurikiyinka barishwe, bajugunywa mu Kiyaga cya Muhazi, ku buryo abarokotse baho bafite ibikomere n’agahinda ko kuba batarashyiguye ababo mu cyubahiro,

N’ubwo bimeze gutyo ariko, Nkurikiyinka yigiriye inama yo gutwara ako gahungu na bashiki bako bato babiri iwe, dore ko bakuru babo bari barabataye na mushiki wabo mukuru wari umaze gushaka, nta bushobozi bwo kubitaho yari afite.

Agira ati, “Nahise mfata umwanzuro wo kubajyana iwanjye, ariko nagombaga kubiganiraho n’umugore wanjye n’abana, maze nta gushidikanya bemera ko nzana abo bana.”

Nkurikiyinka avuga ko kubera gahunda ya Leta y’Ubumwe n’ubwiyunge, basanze abo bana ba Musonera nta cyaha bakoze, kandi byagombaga kugaragazwa n’uwarokotse Jenoside nka Nkurikiyinka.

Umuturage witwa François Ntwali, avuga ko mu mwaka wa 2011 urwikekwe hagati y’abarokotse Jenoside n’imiryango y’abatarahigwaga, rwari rukiri rwinshi mu mitima ya benshi mu Banyarwanda kimwe n’Abanyarutunga muri rusange.

Agira ati, “Hari hakiri urwikekwe ku buryo wasangaga abarokotse Jenoside basangirira mu tubari tw’abarokotse gusa, n’abo mu miryango y’abishe byari uko barirondaga”.

Umugore wa Nkurikiyinka witwa Mukagasangwa Speciose avuga ko iyo myitwarire icyo gihe yabateje ibibazo, kuko abo bana bajyaga batotezwa na bene wabo, bababwira ko kuba yarabajyanye ari umugambi yateguye wo kuzabica, akabihora ababyeyi babo bakoze Jenoside maze mu rugo hacika igikuba.

Agira ati, “Twatangiye guhangayikira abo bana dukeka ko amagambo nk’ayo azatuma bigunga bonyine bakitandukanya natwe, cyangwa bakaba bagendera kuri ayo magambo bakaba badutoroka. Byari bitugoye kugira ibisobanuro tubonera ibyo bibazo, cyakora ibyo badushinjaga kuzica abo bana byarangiye bityo kuko twarushijeho kubitaho birarangira”.

Inkuru y’icyizere

Nkurikiyinka avuga ko kubera uko yakiriye akanita kuri abo bana, yabaye ikimenyabose muri Rutunga yose, maze ahinduka umutangabuhamya w’ukuri ku bumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga ushinzwe Iterambere Simion Ndamyumugabe Mukantwari, avuga ko kubera igikorwa cya Nkurikiyinka, abakoze Jenoside benshi aho iwabo bateye intambwe yo kwemera icyaha no gusaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside, ndetse bishyura imiryango basahuye n’ibyo bangije muri Jenoside.

Umwe muri ba bana bafashwe na Nkurikiyinka yarangije amashuri yisumbuye, ashinga n’urugo akaba akomeje gufasha barumuna be binyuze mu buhinzi n’ubucuruzi buciriritse akora, naho barumuna be babiri baracyari mu ishuri

Nkurikiyinka avuga ko uwo mwana atabashije kumwishyurira amashuri makuru, kuko ubushobozi bwabaye bucye kandi atari yanagize amanota amuhesha kubona buruse yo kwiga Kaminuza ya Leta.

Musonera ubu we aracyafungiye muri Gereza ya Nyarugenge, naho umugore we yarangije igihano cye cy’imyaka 15 ararekurwa mu mwaka ushize wa 2024, ubu ari kubana n’abo bana babiri bari bakirerwa na Nkurikiyinka.

Agira ati, “Abana babiri bagiye kubana na nyina amaze gufungurwa, ariko turacyabafasha kuko Umuryango wabo nturiyubaka”.

Nkurikiyinka n’abo bana yareze ubu basura ababyeyi bagifungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabaganiriza bakabagaragariza urukundo yabakunze.

Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Anyarwanda ya 2024 igaragaza ko 95%, biyumvamo Ubunyarwanda kurusha ikindi cyose, mu gihe iyo mibare kandi igaragaza ko 99% biyunze, abagera hafi kuri 95% bakabasobanukiwe n’amateka y’u Rwanda, naho abasaga 97% bashishikajwe no kubana no gukorana neza.

 

IVOMO: KIGALI TODAY