Umwarimu w’imyaka 52 wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yabwiye UMUSEKE uko yaje kwikangura afunzwe ashinjwa gusambanya umugore w’abandi.
Uyu mwalimu wari umaze igihe akurikiranywaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato Ubushinjacyaha bwasanze nta mpamvu yo kumukurikirana.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na we yatubwiye ko yafunguwe n’Ubushinjacyaha.
Avuga ko kugira ngo atabwe muri yombi, uriya mugore yagendaga iwe noneho amuguza amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000frw), ntiyayamuha.
Hashize iminsi ine, yumva ahamagajwe na Mudugudu ngo aze gutora urupapuro rumuhamagaza(convocation) kugira ngo ajye kwitaba kuri RIB, ahageze bamubwira ibyo bamurega ndetse bahita bamufunga.
Yavuze ko kuri iriya nshuro batari bakoze imibonano mpuzabitsina, gusa nko mu mezi ane yari ashize nibwo ngo iyo mibonano mpuzabitsina yabayeho.
Twashatse kumva uruhande rw’uriya mugore ariko ntibyadushobokeye kuko ntiyemeye kugira icyo atangaza.
Umwe mu banyamategeko yari yatubwiye ko nta buryozwacyaha buzaba kuri Mwarimu. Yashingiraga ko umugore ubwe ari we wijyanye kwa mwarimu, ndetse ari no mu nzu atatabaje kandi ari umuntu ukuze ufite ubwenge.
Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B Murangira yari yabwiye UMUSEKE ko mwarimu Gaspard yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato aho byari byabereye mu Mudugudu wa Kidaturwa mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Abatuye muri kariya gace bavuga ko uriya mwarimu yari yahengereye umugore we basanzwe babana yagiye gucuruza, maze ahamagara uyu mugore wanamufungishije, amusanga iwe mu rugo (ari na bwo yavuze ko yamusambanyije ku gahato).
Hari amakuru avuga ko iyi dosiye yapfundikiwe itazongera gukurikiranwa.
Umwarimu amaze iminsi afunzwe azira “icyaha gikomeye akekwaho”
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza