Itsinda ry’Abanyarwanda 642 bari baraheze mu Burasirazuba bwa Congo ari ingaruzwamuheto z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bageze i Rubavu mu Rwanda.
Ni icyiciro cya Gatatu cy’Abanyarwanda batashye ari benshi nyuma yaho inyeshyamba za M23 /AFC zifatiye Umujyi wa Goma.
Aba bantu baje kuri uyu wa Kane ni abo mu miryango 233 bari mu bice byagenzurwaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize hari hambutse Abanyarwanda 360, ku wa Mbere w’iki cyumweru hambutse abandi 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi z’agateganyo iya Kijote mu Karere ka Nyabihu, na Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.
Nyuma yo kugera mu nkambi aba Banyarwanda harebwa aho bakomoka, bagahabwa ubufasha bagasubira iwabo.
Umunyamakuru Munyaneza James wa The NewTimes avuga ko uwamuhaye amakuru muri M23/AFC yamubwiye ko abatashye baneshi babaga i Sake mu Burasirazuba bwa Congo.
Aba batashye biganjemo abagore, abana n’abasaza, bahise burira imodoka berekeza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi i Rusizi.
UMUSEKE.RW