APR FC yegukanye igikombe cya 23 cya shampiyona

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0, ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-25 ku nshuro ya 23 nyuma y’uko Rayon Sports inganyije 0-0 na Vision FC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Imikino yari ihanzwe amaso, ni ibiri irimo amakipe ahanganiye igikombe cya shampiyona, byarangiye cyegukanywe na APR FC.

Ikipe y’Ingabo yabigizeho nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Djibril Quattara ku munota wa 39.

Undi mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye Rayon Sports inganyije 0-0 na Vision FC. Ibi byatumye Gikundiro ihita irushwa amanota ane na APR FC, ihita itakaza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ni igikombe cya 23 cya shampiyona ikipe y’Ingabo yegukanye. Undi mukino wabaye, warangiye Bugesera FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda.

Mu mikino y’umunsi wa 30, APR FC y’Ingabo izakina na Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Rayon Sports izakina na Gorilla FC.

Mu zihataniye kutamanuka, Amagaju FC isabwa kunganya gusa, izakira Muhazi United.

Ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 23
Ibyishimo byari byinshi ku bafana ba APR FC bari kuri Stade ya Ngoma
Vision FC na Rayon Sports zanganyije 0-0

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi